Musanze: Niyonzima yaretse akazi ka Leta ayoboka ubworozi bw’ingurube -

webrwanda
0

Uyu mugabo w’imyaka 54, yize ibijyanye n’Ubuvuzi bw’Amatungo muri Kaminuza y’u Rwanda i Busogo, ahakura Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza ndetse akora iyi mirimo mu Karere ka Musanze, mbere y’uko asezera mu 2008 akayoboka ubworozi yari afitemo ubumenyi.

Mu buhamya bwe, avuga ko uyu mushinga w’ubworozi bw’ingurube umaze kumugeza kuri byinshi kuko yawutangiranye ingurube esheshatu gusa ariko ubu amaze kugira izirenga 400, ndetse akaba yaroroje abaturanyi be.

Yagize ati "Natangiranye ingurube eshanu n’imfizi imwe mu 2008 maze gusezera ku kazi. Nakomeje korora ingurube kugeza ubwo naguye ubutaka bwo kuzororeraho mva kuri ‘are 10’ ubu murabona ko hari hegitari n’igice nkoreraho ubu bworozi. Mfite abakozi bahoraho 11 na ba nyakabyizi umunani nkoresha muri iyi famu, irimo ingurube zirenga 400."

Yongeyeho ati "Si ibyo gusa kuko n’umuryango wanjye ubayeho neza, nishyurira abana amafaranga y’ishuri kandi byose ni muri ubu bworozi mbikura. Iyo urebye neza nahembye abakozi nanakuyemo ibikenerwa byose, simbura kwinjiza amafaranga akubye kabiri umushahara nabonaga mu kazi nakoraga."

Niyonzima akomeza agira inama abakiri bato kutagira umurimo basuzugura, ahubwo bagahanga imirimo ishobora no gutanga akazi ku bandi.

Ati "Nagira inama urubyiruko ko bagomba gutekereza uburyo bwo kwihangira imirimo bagahera ku bintu bito, kuko bigenda bikura iyo ubyitayeho ukabiha umwanya ndetse bakareba n’amahirwe aba abegereye bakayabyaza umusaruro."

Uyu mushinga w’ubworozi kandi si Niyonzima gusa wagiriye umumaro kuko n’abaturanye na we na bo batangiye kumwigiraho, abandi babona imirimo n’amasoko biwuturutseho.

Twizerimana ni umukozi wita kuri aya matungo, yagize ati "Njyewe nahoze ndi umwana wo ku muhanda banyitaga mayibobo, Niyonzima twatangiye gukorana mfite imyaka 20. Nta cyo kurya nagiraga, nta mwambaro niguriraga kuko iyo nari mfite ni abantu bayimpaye, ampemba ibihumbi 30 Frw, ni ho nakuye inzu ifite agaciro ka miliyoni 3 Frw mu myaka irindwi tumaranye. Ubu umugore wanjye twarasezeranye mbikuye muri aka kazi ko kwita ku ngurube ze, ikindi ni uko yanyigishije korora ingurube nkaba mfite izanjye eshanu."

Uwamahoro Marie na we yagize ati "Kuba Niyonzima yarazanye ubu bworozi aha byangiriye akamaro cyane kuko yaraje agura amabuye yanjye mbona amafaranga. Niyo nanjye nakoresheje nubakisha uruzitiro iwanjye kandi yarananyoroje, ampa n’ubumenyi ku bworozi bw’ingurube ku buryo nimbona ubushobozi nzazorora neza nkatera imbere.”

Mu yindi mishinga iri mu nzozi za Niyonzima harimo kubaka ibagiro rigezweho ndetse n’uruganda rutunganya ibiryo by’amatungo kuko akenshi usanga ari byo bikibangamiye aborozi b’ingurube.

Leta y’u Rwanda ifite gahunda yo kujya ihanga imirimo mishya igera ku bihumbi 200 buri mwaka binyuze mu bikorera mu ngeri zitandukanye, hagamijwe kurwanya ikibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko.

Niyonzima amaze kugira ingurube zirenga 400
Uyu mworozi wa kijyambere agira urubyiruko inama yo kwitinyuka rugahanga imirimo



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)