Nyuma y'igihe kirekire humvikana inkuru z'uko urugo rwa Muyango Claudine na Kimenyi Yves rutameze neza, ubu byongeye gufata indi ntera nyuma y'amagambo yagiye hanze ya Muyango avuga ko yamaze kuzinukwa iby'urukundo n'ishaka ry'abagabo, ahubwo agashyira imbaraga ze mu gushaka amafaranga no kwiyubaka.
Izi nkuru zatangiye kuvugwa mu mpera za 2024, ubwo ku mbuga nkoranyambaga hatangiraga kugaragara ibimenyetso byatumaga abantu bakeka ko mu rugo rw'aba bombi hari ikibazo. Nubwo byavugwaga gutyo, bombi bakomeje kugaragara bagaragaza ko urugo rwabo ruhamye, bakavuga ko ari amagambo y'abantu babashakiraho kwamamara.
Mu mwaka wa 2025, ibi bihuha byarakomeje, igitutu kiriyongera. Abakurikiranira hafi ubuzima bwabo batangiye kubona impinduka, cyane cyane kuba Muyango yaragaragaye henshi wenyine, n'amagambo babwiranaga ku mbuga nkoranyambaga agenda agabanuka.
Icyongeye gutuma abantu bibaza byinshi ni umunsi wahariwe abakundanye, ku wa 14 Gashyantare, aho mu myaka yashize bajyaga basangira ubutumwa bwuje urukundo, ariko mu 2025 ntihagira n'umwe wifuriza undi uwo munsi.
Ibi byose byatumye benshi bavuga ko umubano wabo waba wararangiye. Nyuma y'igihe gito, hagiye hanze amajwi ya Muyango Claudine avuga ko yahisemo kuva mu by'urukundo, akavuga ko ubu icyo yitayeho ari gushaka amafaranga no kwiyubaka ku giti cye, ibintu byongeye gushimangira ibyo abantu bamaze igihe bakeka.
