Mureke kumera nk’isenene – Perezida Kagame avuga ku mahitamo akwiye kuranga abanyarwanda -

webrwanda
0

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 30 Mata 2021, atangiza Inama ya Komite Nyobozi yaguye y’Umuryango wa FPR Inkotanyi yateraniye ku cyicaro gikuru cyawo i Rusororo mu Karere ka Gasabo.

Iyi nama y’iminsi ibiri yabaye hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19, yahuje abanyamuryango basaga 650, bahagarariye inzego zitandukanye. Yanitabiriwe n’abashyitsi batandukanye barimo abayobozi bakuru ku rwego rw’igihugu n’abahagarariye urubyiruko.

Perezida Kagame yagarutse kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko akenshi politiki yarimbuye igice kinini cy’abanyarwanda, hari ibindi bibazo byinshi bifitanye isano nayo ariko biturutse hanze, ariko ko hanze abantu bajya bahareba nk’aho ikibazo cyose ariho gishingiye.

Ati “Abo hanze, ntibashobora kugera ku ntego hano imbere mu gihugu nta bantu babafashije. Tujye tubimenya, nitwe dukwiye kubanza kwisuzuma mbere na mbere. Ni gute twemeye gucibwamo ibice bene ako kageni ku buryo umunyarwanda agera aho mu muryango imbere abantu batangira kugirana nabi, umunyarwanda, umugabo mu rugo akibona ko aturuka muri iki gice cy’u Rwanda, umugore we aturuka mu kindi gice cy’u Rwanda, bafitanye abana.”

Yavuze ko ubwo bunyamaswa bwabaye budashobora kwitirirwa ko ari abantu bo hanze babuteye. Yavuze ko abantu bo hanze kuba baza bakabwira umuntu ngo “uri iki”, mbere na mbere nawe abanza kubyemera, akemera ibyo bamubwiye ko atandukanye na mugenzi we, kandi ko igisobanuro cyabyo ari uko bakwiye kugirirana nabi.

Ati “Aho bibera bibi kurushaho, ni kuri abo bantu babiri kwemera kugirirana nabi. Ni gute dukemura icyo kibazo, uko dukemura ikibazo bwa mbere, ni ukumenya uwo uriwe, n’inyungu zawe. Iyo ubimenye neza, uba wakemuye ikibazo. Ese twe abanyarwanda, dushobora kuba abantu badashobora kumenya abo turibo, badashobora kumenya inyungu zacu izo arizo n’uko twabigeraho? Dushobora kwemera kuba abo bantu?”

Umukuru w’Igihugu yavuze iyo umuntu ananiwe kumenya uwo ariwe n’icyo ashaka kugeraho, aribwo abantu bo hanze cyangwa abaharanira inyungu z’amahanga babona umwanya wo “kudukiniraho”.

Yatanze urugero rw’isenene, avuga ko iyo abantu bamaze kuzifata kugira ngo zitabacika, aho ziba zigana ari ukuzishyira mu isafuriya bakazikaranga gusa zijya kugerayo zamaranye, ziryana, imwe icaho indi ukuguru.

Ati “Zibagiwe ko ziza kujya mu isafuriya imwe bakazikaranga bakazirya. Reba rero ziri aho zitegereje ko bari buzishyire mu isafuriya bakazikaranga bakazirya, ariko zamaranye igihe zitaragerayo. Namwe rero, abanyafurika natwe twese, mureke kumera nk’isenene. Uriya ubategereje kubakaranga, arabihorera mukabanza buri umwe akabonamo umwanzi we, umuntu abategereje hariya ngo abakarange nyine.”

Perezida Kagame yavuze ko igihugu kitari kizima kigira abantu bameze nk’isenene, baryana, uwo hanze akaza ‘akabakaranga akabarya’ bose cyo kimwe n’abaharanira inyungu z’abo bantu bo hanze.

Ati “Ariko njye nabarokotse kera. Mbabwiza uko nshaka, bangira bate se? kuko ntabikoze mbese? Mumbwire. N’iyo wakurikiza icyo bakubwira cyangwa ibyo bagushakira, bazagukaranga. Hari ingero nyinshi zo kwigiraho, keretse udashaka kwiga.”

Perezida Kagame yagarutse ku bijyanye no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, agaragaza ko byatangiye kera, ko nta muntu n’umwe wabibuza ariko abanyarwanda bafite ubushobozi bwo gukora ibikwiriye bagakemura ibibazo bashobora gukemura ‘abo bo hanze ntacyo twabakorera’ ariko icyo umuntu yababwira, ni uko “nabo ni abantu, muri bo nta Mana irimo’. Ati “Ni ikiremwamuntu nkanjye”.

Ati “Kuza kumbwira icyo u Rwanda rukwiriye kuba rukora, ndagutega amatwi. Icya kabiri niba hari ibibi u Rwanda rukora cyangwa abanyarwanda bakora, hari ibibi by’ubwoko bubiri, hari ibikorwa n’abantu muri buri gihugu cyose, nta gihugu na kimwe kidafite ikibazo, ndetse n’iyo Covid-19 ubwayo yarabitwetse.”

Yavuze ko na mbere ya Covid-19, abantu birirwaga barasirwa ku mihanda muri ibyo bihugu kubera ko ngo birabura ‘bakamurasa’ kandi ko ari ibintu bimaze imyaka myinshi.

Ati “Ibi ni ibintu biba mu gihugu icyo aricyo cyose cyangwa abagira batya bakaraswa ku mihanda ku mugaragaro kubera ko habaye amatora mu gihugu runaka, ushyigikiye ishyaka runaka rirwanya ubutegetsi buriho, bakarasana ku mugaragaro [...] ibi byose biba byarenze urwego rwo kuvuga ngo ibi ni ibibazo by’iki gihugu kirabyirangiriza, biba byabaye mpuzamahanga.”

“Ariko ibindi bibazo bisanzwe, bibaho ahantu hose ku isi biba mu bantu batumvikana, ubwicanyi busanzwe umuntu akica undi kubera ko yashakaga amafaranga ye, ibi ni ibyaha birangizwa n’igihugu ubwacyo, ariko bigera ku banyafurika cyangwa ku Rwanda, nta kibazo twe dukwiriye kuba twirangiriza, ikibazo ni nko kukubwira ngo ikibazo icyo aricyo cyose tuzajya tukubwira uko ukigenza, nitwe tukuyobora, tuzakubwira uko uzajya wifata, uko uzajya uvuga ndetse tuzajya tubahitiramo n’abayobozi banyu, abo dushaka.”

Perezida Kagame yavuze ko mu Kinyarwanda baca umugani ngo “utakwishe aragukerereza” ku buryo kuri bamwe babona u Rwanda na Afurika bakwiye kubisubizwa inyuma.

Perezida Kagame yavuze ko urubyiruko ruri mu nzego z’ubuyobozi, ibyarutegura ku kuba abayobozi b’ejo hazaza, ari ibi biganiro nk’ibi ku buryo rukabyumva ubu hanyuma rugakora amahitamo.

Ati “Ubanze wumve ugire imyumvire ihagije hanyuma uhitemo. Uvuge uti njye ndashaka kwibera nka ya senene ni amahitamo yawe.”

Yavuze ko abanyarwanda bakwiriye kubyaza bike bihari umusaruro mwinshi, bakareba uko bawugeraho, bakareba imbere kurusha guhora bareba umunsi ku wundi.

Inama ya Komite Nyobozi yaguye ya FPR Inkotanyi yaganiriwemo ingingo zitandukanye zirimo aho gahunda ya Manifesto ya FPR y’imyaka irindwi (2017-2024) igeze ishyirwa mu bikorwa n’imiterere y’icyorezo cya Covid-19 mu gihugu n’ingaruka zacyo ku bukungu.

Perezida Kagame akaba na Chairman wa FPR Inkotanyi ari kumwe na Visi Chairman, Bazivamo Christophe n'Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, François Ngarambe baririmba indirimbo yubahiriza umuryango

Amafoto: Village Urugwiro




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)