Amb. Ngarambe yashyikirije Perezida Mattarella impapuro zimwerera guhagararira u Rwanda mu Butaliyani -

webrwanda
0

Dr François-Xavier Ngarambe usanzwe uhagarariye u Rwanda mu bihugu bitandukanye birimo u Bufaransa, Portugal na Espagne yashyikirije Perezida Sergio Mattarela izi mpapuro ku wa 29 Mata 2021.

Ambasaderi Ngarambe atanze izi mpapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda mu Bufaransa, nyuma y’uko mu Ukuboza yari yashyikirije Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu.

Uretse kuba Ambasaderi mu bihugu bitanu, Ambasaderi Dr François-Xavier Ngarambe ahagarariye ku buryo buhoraho inyungu z’u Rwanda mu miryango mpuzamahanga itandukanye, irimo Umuryango w’Ibihugu bivuga Igifaransa (OIF), n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burezi, ubumenyi n’umuco (UNESCO).

Ahagarariye u Rwanda kandi mu Muryango uharanira ubufatanye mu bukungu n’iterambere (OECD), Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buhinzi n’ibiribwa ku isi (FAO), Ikigega Mpuzamahanga cy’Iterambere ry’Ubuhinzi (IFAD), Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa (WFP) n’Umuryango Mpuzamahanga w’Ubucuruzi (WTO).

Ambasaderi Dr François-Xavier Ngarambe ashyikiriza Perezida w’u Butaliyani, Sergio Mattarela impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu
Ambasaderi Ngarambe yagiranye ibiganiro na Perezida w'u Butaliyani

Amafoto: Presidenza della Repubblica Italiana




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)