Ombolenda arizeza abakunzi ba APR ko n'igikombe cy'uyu mwaka ari icyabo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

kuri iki cyumweru, ikipe y'ingabo z'igihugu APR FC iratangira imikino yayo ya shampiyona ikina n'ikipe ya Gorilla FC, ni umukino uzabera kuri sitade Huye, ari naho ikipe ya APR FC izakirira imikino yayo ya shampiyona, nk'uko benshi babikurikiranye APR FC iri mu itsinda A hamwe n'amakipe nka Bugesera FC, Gorilla FC, na AS Muhanga.

Myugariro w'ikipe ya APR FC Omborenga fitina yijeje abafana n'abakunzi ba APR FC igikombe nk'ibisanzwe ngo dore ko aribyo babamenyereje. Omborenga yagize ati' Shampiyona iratangiye,intego yacu ni ugutwara ibikombe byose bikinirwa hano mu Rwanda nk'uko bisanzwe.'

Ati 'Navuga ko imyitozo twakoze irahagije, kuko n'ubundi ntabwo twigeze duhagarara Cyane, buri muntu yikoreshaga ku giti cye niyo mpamvu tutigeze dutinda gusubira ku rwego twari turiho mbere rero tugomba.'

Omborenga fitina yakomeje agira ati' Ikipe ya APR FC ihora ishaka ibikombe nk'uko bisanzwe, kandi natwe twiteguye gukora ibishoboka byose ngo tubahe ibyo bikombe, ndetse tunashimishe abakunzi n'abafana ba APR FC kuko aribyo twabamenjere.'

Tubibutse ko ikipe ya APR FC umukino wayo wa kabiri wa shampiyona izakirwa n'ikipe ya AS Muhanga ku kibuga cya Muhanga nyuma ikakirwa na Bugesera FC mbere y'uko hakinwa imikino yo kwishyura.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Ombolenda-arizeza-abakunzi-ba-APR-ko-n-igikombe-cy-uyu-mwaka-ari-icyabo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)