Manchester City yateye intambwe ikomeye iyerekeza ku mukino wa nyuma wa Champions League #rwanda #RwOT

webrwanda
0

PSG yageze muri iki cyiciro itsinze Barcelona na Bayern Munich,yatunguwe na Manchester City yakinnye igice cya kabiri cy'uyu mukino iri ku rwego rwo hejuru cyane.

Umukino watangiye Manchester City ihererekanya umupira neza kurusha PSG ariko igenda igorwa n'urukuta rw'abakinnyi ba mukeba bugariraga neza icyarimwe ndetse bari hejuru cyane mu kwaka umupira.

PSG ibifashijwemo na Verratti na Gana Gueye,yaje kwisubiza imbaraga mu kuyobora umukino byayifashije kubona igitego ku munota wa 15 gitsinzwe na Marquinhos ku mupira mwiza wari uvuye kuri Koloneri yatewe na Angel Di Maria.

PSG yari hejuru cyane guhera ku munota wa 10 w'umukino,yakomeje kugenda ihererekanya umupira ari nako yugariza izamu rya Manchester City ariko igorwa no kuba kizigenza wayo Kylian Mbappe yari ku rwego rwo hasi cyane kurusha abandi bakinnyi bose bari muri iki kibuga.

Ku munota wa 19,Manchester City nibwo yabonye ishoti rya mbere ryaganaga mu izamu ubwo Cancelo yaherezaga umupira muremure Bernardo Silva,awuteye umunyezamu Navas awukuramo.

PSG yarushaga Manchester City kwitwara neza ku mipira y'imiterekano,yabonye uburyo bwo kubona igitego ku munota wa 27 ubwo Paredes yateraga umutwe ku mupira wari uvuye kuri koloneri,ujya hanze.

Ku munota wa 40,Neymar yinjiranye umupira mu rubuga rw'amahina agongana na myugariro wa Manchester City agwa hasi ariko umusifuzi Felix Brych avuga ko nta penaliti yabaye.

Ku munota wa 41 w'umukino,City yabuze igitego cyabazwe ubwo Bernardo Silva yasigaga ab'inyuma ba PSG ahereza umupira mwiza Phil Foden wari wenyine mu rubuga rw'amahina ateye ishoti mu izamu umunyezamu Navas akuramo umupira.

PSG yapfushije ubusa amahirwe menshi yagombaga kuba yayihaye igitego mu gice cya mbere byatumye kirangira iyoboye n'igitego 1-0

Mu gice cya kabiri,City yaje yariye karungu ku buryo bugaragara itangira ku munota wa 45 irusha cyane PSG byatumye abakinnyi b'iyi kipe yo mu Bufaransa basubira inyuma bahita banatakaza imbaraga zo kuba aba mbere ku mupira.

Ku munota wa 60 w'umukino,Kevin de Bruyne yahushije uburyo bwabazwe ubwo yabonaga umupira awutera yikaraze mu kirere ku bw'amahirwe make ujya hanze.

Ntibyatinze kuko ku munota wa 64 City yafunguye amazamu ku gitego cy'uburangare bukomeye kuko Kevin de Bruyne yakase umupira imbere y'izamu ashaka guhereza ba rutahizamu hanyuma ba myugariro ba PSG n'umunyezamu Navas bararangara umupira wigira mu izamu.

Ku munota wa 70,City yabonye coup franc nziza cyane ubwo Idrissa Gana Gueye yategeraga inyuma gato y'urubuga rw'amahina Foden hanyuma umusifuzi yemeza ko ari ikosa.

Iyi coup Franc yatewe neza na Riyad Mahrez awunyuza kuri myugariro Kimpembe wari uhagaze nabi ku rukuta umupira wigira mu izamu Navas ananirwa kuwukuramo.

Iki gitego cyababaje bikomeye abakinnyi ba PSG bagaragaza umunaniro cyane ko bari basubiye inyuma bikabije.

Ku munota wa 76 w'umukino,PSG yahuye n'akaga gakomeye ubwo Gana Gueye yahabwaga ikarita y'umutuku nyuma yo gukandagira ukuguru kwa Ilkay Gundogan hafi no kuguca.

PSG yahise icika intege burundu ariko umutoza Pochettino yinjiza mu kibuga Danillo asimbura Di Maria kugira ngo amufashe kugarira.

Ku munota wa 85 Kevin de Bruyne nawe yakoze ikosa rikomeye ryashoboraga kumuhesha ikarita itukura ariko umusifuzi amuha umuhondo.

City yagiye ibona uburyo bwinshi mu rubuga rw'amahina ariko ba myugariro ba PSG babasha kuyizibira byatumye umukino urangira City icyuye impamba nziza cyane y'ibitego 2-1.Umukino wo kwishyura uzaba kuwa kabiri ku kibuga Etihad.



Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/manchester-city-yateye-intambwe-ikomeye-iyerekeza-ku-mukino-wa-nyuma-wa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)