Mama yirwa yirukanka yambaye ubusa ashaka kumkubita ifuni||ubuzima bwanjye ni agahinda gusa||Umwana Legis. – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mwana w'umuhungu witwa Irakoze Legis atuye mu mujyi wa Huye, aho amaze imyaka 11 abayeho mu buzima bw'agahinda gakomeye nyuma yaho umubyeyi we wahoze akora uburaya,akaza kugira uburwayi bwo mu mutwe ,ahora yiyambuye ubusa ndetse akangiza ibintu byose bafite.

Mama wabo arara hasi

Legis w'imyaka 15 yamavuko ,ubwo yasurwaga n'itangazamakuru yavuze ko ubuzima babayemo butaborohewe kubera ubu burwayi bwa mama we.Legis yavuze ko yamenye ubwenge mama we witwa Mukashema Claudine akora uburaya ,aho yabashaga kubabonera ibyo kubatunga we nabandi bana 2 bavukana ,ubwo uyu mwana yari afite imyaka 3 uyu mama we ye yafashwe n'uburwayi bwo mu mutwe,ajyanwa kwa muganga aho yamaze igihe ,barerwa n'umuturanyi.Nyuma yo koroherwa yarongeye arabajyana ,gusa akomeza uburaya.Muri 2017 papa w'abo bana babiri (badahuje Se na Legis)yaje kubatwara maze Legis asigara wenyine na mama we wakomeje kugira ubu burwayi bwo mu mutwe.Uyu mwana yakomeje avuga ko kuri ubu mama we iyo yafashwe n'ubu burwayi amenagura ibintu byose,akiyambika ubusa ndetse agakubita uwo abonye wese na we akaba ajya ashaka kumukubita ifuni.Mu mamarira menshi Legis avuga ko yabuze amafaranga 2000 byo kuvuza umubyeyi we.Avuga ko aterwa agahinda no kubona uyu mubyeyi aje ku ishuri yigaho yambaye uko yavutse ,abandi bana bakamuserereza.Avuga ko hari nubwo ajya kurara ku bituro by'abantu bitabye Imana akarara asakuza ngo arimo gusuhuza abe bapfuye.

Legis Irakoze ahorana agahinda

Uyu mwana avuga ko arara ku mufuka akiyosa agatenge.Ngo mama wabo yari afite matera nibindi bikoresho byo munzu arabitwika ngo arabona harimo abashaka kumugirira nabi.Uyu mwana niwe ushakisha icyo kurya iyo avuye kwiga,aho avuga ko rimwe na rimwe asiba ishuri kubera ibi bibazo byose dore ko n'abarimu bamaze kumenya iki kibazo afite.

Legis avuga ko bafite imiryango ariko yaramutereranye aho bavuze ko badashaka kwinjira mu bibazo bye,avuga ko atigeze na rimwe yishima mu buzima bwe,dore ko ngo n'ubuyobozi yabugejejeho ikibazo cye bakamubwira ko bazamusubiza ntibagire icyo babikoraho.

Leave your vote

Comments

0 comments



Source : https://yegob.rw/mama-yirwa-yirukanka-yambaye-ubusa-ashaka-kumkubita-ifuniubuzima-bwanjye-ni-agahinda-gusaumwana-legis/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)