Uwo muhango wabaye ku wa kabiri tariki 27 Mata 2021.
Ambasaderi Jean Pierre Karabaranga yari aherekejwe n’umugore we Viviane Uwicyeza n’Umujyanama wa Kabiri muri Ambasade y’u Rwanda muri Sénégal Anitha Kamariza.
Muri uyu muhango wo gutanga impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Guinea Bissau, Ambasaderi Karabaranga yagejeje indamukanyo ya kivandimwe ya Perezida Paul Kagame kuri Perezida Umaro Sissoco Embalo.
Mu biganiro bagiranye, Perezida wa Guinea Bissau, yagaragaje ko ashima ubuyobozi bwiza bwa Perezida Kagame bwagejeje Abanyarwanda ku bumwe n’ubwiyunge, imibereho myiza n’iterambere rirambye, ndetse avuga ko basangiye icyerekerezo cy’iterambere ry’Umugabane wa Afurika.
Perezida Umaro Sissoco Embalo yasabye Ambasaderi Karabaranga ko yamugereza indamukanyo ye kuri Perezida Kagame ndetse ko yiyemeje gukomeza gushimangira umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi.
Ambasaderi Karabaranga ku ruhande rwe yavuze ko amahirwe n’icyizere cyo guhagararira u Rwanda na Perezida Kagame muri Guinea Bissau azabikoresha mu guteza imbere ubutwererane no gushimangira umubano hagati y’ibihugu byombi.
Ambasaderi Karabaranga Jean Pierre ahagarariye u Rwanda muri Guinea Bissau no mu bihugu bya Mali, Gambia, Cap Vert na Sénégal.