Ubuzima n'amateka byaranze intwari yo kwizera, umuhanuzi Joseph Smith. Ni iki Abakristo twamwigiraho? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amagambo bwite y'Umuhanuzi Joseph Smith yerekeye ukuza kw'Igitabo cya Morumoni ni:'Ku mugoroba w'uwa makumyabiri na rimwe z'ukwa Nzeri [1823]…

Niyeguriye isengesho n'ukwinginga Imana Ishoborabyose, 'Ubwo nari mu gikorwa cyo gutabaza Imana, nabonye urumuri mu cyumba cyanjye, rwakomeje kwiyongera kugeza aho icyumba kigize urumuri rwinshi nko ku manywa y'ihangu. Ubwo ako kanya hagaragaye umuntu iruhande rw'uburiri bwanjye, ahagaze mu kirere, kuko ibirenge bye bitakoraga hasi.

'Yari yambaye igishura kimurekuye cyererana bihebuje. Wari umweru urengeje ikintu icyo aricyo cyose naba narabonye cy' isi; nta n'ubwo nibwira ko hari ikintu na kimwe cy'isi cyagaragara cyererana bihebuje gutyo kandi gishashagirana. Ibiganza bye byari byambaye ubusa, kimwe n'amaboko ye, hejuru gato y'ubujana; bityo, na none ibirenge bye byari byambaye ubusa, kimwe n'amaguru ye, hejuru gato y'utugombambari. Umutwe we n'ijosi nabyo ntibyari byambaye. Nashoboye kubona ko nta wundi mwenda yari yambaye uretse iki gishura, kuko cyari gifunguye, bityo nashoboraga kureba mu gituza cye.

'Ntabwo ari igishura cye cyari umweru uhebuje cyonyine, ahubwo umubiri we wose wari ufite ikuzo rirenze ikigereranyo no mu maso he hameze mu by'ukuri nk'umurabyo. Icyumba cyarimo urumuri ruhebuje, ariko rutarabagirana cyane nk'ahamukikije. Ubwo namurebaga bwa mbere nagize ubwoba, ariko ubwoba mu kanya gato bwamvuyemo.

'Yampamagaye mu izina ryanjye, kandi yambwiye ko yari intumwa inyohererejwe iturutse imbere y'Imana, kandi ko izina rye ryari Moroni. Ko Imana imfitiye umurimo wo gukora; kandi ko izina ryanjye rizamenyekana neza cyangwa nabi mu mahanga yose, ubwoko, n'indimi, cyangwa ko rizavugwa byombi neza kandi nabi mu bantu bose.

'Yavuze ko hari igitabo gishyinguwe cyanditswe ku bisate bya zahabu, kivuga inkuru y'abahoze ari abaturage b'uyu mugabane, kandi n'inkomoko y'aho baturutse. Yavuze na none ko ubwuzure bw'Inkuru Nziza ihoraho buri muri cyo, nk'uko Umukiza yayishyikirije abaturage ba kera,

'Kandi, ko hari amabuye abiri mu miheto y'ifeza kandi aya mabuye acometse mu musesuragituza, bigakora ikitwa Urimu na Tumimu bishyinguranywe n'ibisate. Kandi ugutunga n'ugukoreshwa kw'aya mabuye nibyo byakoraga 'ba Bamenya' mu bihe bya kera cyangwa bishize; kandi ko Imana yari yarayateganyije mu mugambi wo gusemura igitabo. …

'Byongeye, yambwiye, ko ubwo nzabona ibi bisate yavuze kuko igihe cyo kuba nabibona cyari kitaragera. Ntazabyereka umuntu uwo ariwe wese; kandi ntazagira uwo nereka Urimu na Tumimu; keretse gusa abo nzategekwa kubyereka; ko nimbikora nzarimburwa. Mu gihe yarimo kunganiriza ibyerekeye ibisate, iyerekwa ryafunguwe mu bwenge bwanjye ngo mbone ahantu ibisate byari bishyinguye, kandi mu buryo bugaragara kandi busobanutse ku buryo nongeye kumenya aho hantu ubwo nahasuraga.

'Nyuma y'iki kiganiro, nabonye urumuri mu cyumba rutangiye kwiyegeranya ako kanya ahakikije uwo muntu wari arimo kumvugisha, kandi rukomeza rutyo kugeza ubwo icyumba na none cyasigaye kijimye, uretse ahamwegereye cyane hamukikije. Ubwo, ako kanya nabonye nk'uko byari bimeze, umuyoboro ufunguye ugororotse ugera mu ijuru, nuko yarazamutse kugeza abuze wese, n'icyumba gisigara nk'uko cyari mbere y'uko uru rumuri rwo mu ijuru rwigaragaje.

'Ndyama nzirikana umwihariko w'ibyo nari maze kubona, kandi ntangazwa bikomeye ku byo nabwiwe n'iyi ntumwa idasanzwe. Ubwo rwagati mu mwiyumviro wanjye, nabonye ako kanya ko icyumba cyanjye na none gitangiye kumurikwa, nuko mu gihe gito, nk'uko byari bimeze, ya ntumwa yo mu ijuru yongeye kuba iruhande rw'uburiri bwanjye.

'Yaratangiye, maze yongera kuntekerereza bya bintu bimwe yari amaze kumbwira mu kungenderera kwe kwa mbere, ntacyo ahinduyeho na gato. Abirangije, yamenyesheje iby'imanza zikomeye zari zigiye kuba ku isi, n'ugutsembwa n'inzara, inkota, n'ibyorezo; kandi ko izi manza zibabaje zizaba ku isi muri iki gihe. Amaze kumbwira ibi bintu, yarongeye arazamuka nk'uko yabigenje mbere.

'Muri icyo gihe, ibitekerezo byimbitse cyane byari mu mutima, ku buryo ibitotsi byamvuye mu maso, maze ndyama nacitse urukendero rw'ibyo byose nabonye kandi numvise. Ariko icyabaye igitunguranye kuri njyewe ubwo nabonaga iyo ntumwa hafi y'uburiri bwanjye, kandi nkamwumva antoza kandi yongera kunsubiriramo ibintu nka mbere; kandi akongeraho anyihanangiriza.

Ambwira ko Satani azagerageza kunshuka (nk'ingaruka z'ukutigira k'umuryango wa data), gufata ibisate ku mugambi wo kuba umukire. Ibi yarabimbujije, avuga ko ntagomba kugamiza ikindi kintu mu ukwakira ibisate uretse gukuza Imana, kandi ntagomba kwinjirirwa n' indi mpamvu iyo ariyo yose itari iyo kubaka ubwami bwayo; bitabaye ibyo sinzabibona.

'Nyuma y'uku gusurwa kwa gatatu, yarongeye azamukira mu ijuru nka mbere nuko na none nsigara ntekereza byimbitse ku mwihariko w'ibyo nari maze kubona. Ubwo nk'ako kanya nyuma y'uko intumwa yo mu ijuru yari imaze kuzamuka bwa gatatu, isake yarabitse, nuko mbona ko bugiye gucya. Kubera ko ibiganiro byacu bigomba kuba byarafashe iryo joro ryose.

'Nyuma gato narabyutse mva mu buriri bwanjye, kandi, nk'uko bisanzwe, nagiye mu mirimo yanjye ya ngombwa y'umunsi. Ariko mu kugerageza gukora nko mu bindi bihe, nasanze imbaraga zanjye zashize kugeza aho byatumye ntashobora gukora. Data, wari arimo gukorana na njye, yatahuye ko hari ikintu kitagenda neza kuri njye, maze ambwira kujya mu rugo.

Natangiye mfite igitekerezo cyo kujya mu rugo, aiko mu kugerageza kwambuka uruzitiro rukikije umurima twari turimo, intege ziranyangira burundu! Nuko nitura hasi nta gifasha, maze mara umwanya narabiranye.

'Ikintu cya mbere nshobora kwibuka ni ijwi ryambwiraga, rimpamagara mu izina ryanjye. Narebye hejuru, maze mbona ya ntumwa ihagaze hejuru y'umutwe wanjye, ikikijwe n'urumuri nka mbere. Ubwo yongera kumbwira ibyo yari yambwiye mu ijoro ryari ryahise, maze antegeka kujya kwa data kandi nkamubwira iby'ibonekerwa n'amategeko nari nahawe.

'Narumviye, nsubira aho data yari mu murima, maze mutekerereza ibintu byose. Yansubije ko yari Imana, kandi ambwira kugenda ngakora uko nategetswe n'intumwa. Navuye mu murima, maze njya ahantu intumwa yari yambwiye ko ibisate bishyinguye; nuko mbikesheje ugusobanuka kw'iyerekwa nari narabonye riherekeye. Namenye aho ahantu ako kanya nkihagera.

'Hafi y'umusozi wa Manchester, intara ya Ontario, New York, hahagaze umusozi munini, kandi ukaba ariwo muremure muri ako gace. Ku ruhande rw'iburengerazuba rw'uyu musozi, hatari kure y'agasongero, munsi y'ibuye rinini, harambitse ibisate, bishyinguye mu isanduku y'ibuye. Iri buye ryari rinini mu mubyimba kandi ryiburungushuye hagati ku ruhande rwo hejuru, kandi rinanutse mu mubyimbya ahagana ku mpande, ku buryo igice cyo hagati cyaryo cyagaragaraga hejuru y'igitaka, ariko uruhande rurizengurutse rwari rutwikirijwe igitaka.

'Maze kuvanaho igitaka, nashatse mushyiguzi nyicengeza munsi y'urubavu rw'ibuye, maze nyitsikamiye gato ndaryegura. Narebyemo, kandi aho koko nabonyemo ibisate, Urimu ma Tumimu, n'umusesuragituza, nk'uko byari byaravuzwe n'intumwa.

Isanduku byari birimo yari ikozwe n'amabuye agerekeranijwe hamwe mu kintu kimeza nka sima. Mu ndiba y'isanduku, hari harambitsemo amabuye abiri asobetse ku isanduku, kandi kuri ayo mabuye hari harambitseho ibisate n'ibindi bintu hamwe nabyo.

'Nagerageje kubivanamo, ariko mbuzwa n'intumwa, kandi yongeye kumbwira ko igihe cyo kubizana kitaragera, kitazanabaho, kugeza ku myaka ine uhereye icyo gihe. Ariko yambwiye ko nzajya nza aho hantu neza neza mu mwaka umwe uhereye icyo gihe, kandi ko azajya ahahurira na njye, maze nkazakomeza kubikora ntyo kugeza ubwo igihe kizagera cyo guhabwa ibisate.

'Bityo, nk'uko nari narabitegetswe, najyagayo ku mpera za buri mwaka. Kandi buri gihe nabonaga ya ntumwa aho ngaho, kandi ngahabwa amabwiriza n'ubwenge bimuturutseho iteka muri buri kiganiro, hubahirizwa ibyo Nyagasani yabaga agiye gukora, kandi n'uburyo n'inzira ubwami bwayo bwagombaga kuyoborwa mu minsi ya nyuma…

'Kera kabaye igihe cyarageze ngo mbone ibisate, Urimu na Tumimu, n'umusesuragituza. Kuwa makumyabiri na kabiri w'ukwa Nzeri, igihumbi kimwe magana inani na makumyabiri na karindwi, nyuma y'uko nari maze kujya nk'uko bisanzwe ku mpera z'undi mwaka ahantu byari bishyinguye. Ya ntumwa yarabimpereje inanyihangiriza: ko ngomba kubyitaho; ko nimbireka bikagenda ku burangare, cyangwa kubw'ukutabyitaho kwanjye, nzacibwa; ahubwo ko ngomba gukora icyashoboka cyose kugira ngo mbirengere, kugeza ubwo we, intumwa, azaza kubitwara, bigomba kuba birinzwe.

'Mu kanya gato namenye impamvu nihanangirijwe bikomeye kubibika ahiherereye, kandi kubera iki intumwa yambwiye ko ubwo nzarangiza gukora ibyo nzaba narasabwe ku ruhande rwanjye, azaza kubitwara. Kuko bidatinze byari byamenyekanye ko mbifite, ku buryo imbaraga nyinshi zakoreshejwe kugira ngo babinyambure. Amayeri yose yashoboraga guhimbwa yarashakishijwe kubera uwo mugambi.

Ugutotezwa kwarashaririye kandi kurakara kurusha mbere, kandi imbaga zahoraga ziri maso ngo zibinyambure biramutse bishobotse. Ariko kubera ubushishozi bw'Imana, byagumye ahiherereye mu biganza byanjye, kugeza ubwo nabikoresheje icyo nari narasabwe ku ruhande rwanjye. Ubwo, hakurikijwe amasezerano, intumwa yaje kubitwara, narabiyishyikirije; kandi irabishinzwe kugeza uyu munsi, kuwa kabiri w'ukwa Gicurasi, igihumbi kimwe magana inani na mirongo itatu n'umunani.'

Ku nkuru irambuye, reba Joseph Smithâ€"Amakuru mu Isimbi ry'Agaciro Kanini, inyandiko ya kera yavanywe mu gitaka nk'ijwi ry'abantu rivugira mu mukungugu, kandi yasemuwe mu rurimi rw'ubu kubw'impano n'ububasha bw'Imana nk'uko byemejwe n'icyemezo cy'Imana. Yandikiwe isi bwa mbere mu Cyongereza mu mwaka wa 1830 nk' The Book of Mormon (Igitabo cya Morumoni).

Source: Agakiza.com

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Ubuzima-n-amateka-byaranze-intwari-yo-kwizera-umuhanuzi-Joseph-Smith-Ni-iki.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)