Huye: SEDO w’Akagari arashinjwa gufatira inguzanyo ku cyangombwa cy’ubutaka cy’umukecuru utishoboye -

webrwanda
0

Uwo mukecuru w’imyaka 68 y’amavuko avuga ko muri Gicurasi 2020 ari bwo SEDO w’Akagari ka Rusagara, Mutumwinka Angelique yamwatse icyangombwa cy’ubutaka, amubeshya ko hari ibyo agiye kugisuzumaho kandi azamushyira ku rutonde rw’abazahabwa amabati.

Icyo cyangombwa ngo yarakimuhaye kuko yamwubashye kandi asanzwe azi ko ari we ushinzwe kwita ku baturage by’umwihariko abatishoboye.

Ati “Naramwubashye. Yari ashinzwe nkatwe turi mu cyiciro cya mbere akatwandika ngo tujye gufata VUP, akabando umubyeyi yaduhaye gafasha abakecuru n’abasaza.”

Icyo cyangombwa cy’ubutaka SEDO w’Akagari yaragifashe ajya kugitangaho ingwate mu Murenge Sacco wa Mbazi kugira ngo agurizwe amafaranga agera ku bihumbi 100 Frw.

Kuri ubu ayo mafaranga amaze kugera mu bihumbi 120 Frw kubera inyungu ziyongereyeho, akaba ariyo mpamvu Umurenge Sacco wafatiriye icyo cyangombwa kuko uwo SEDO yananiwe kwishyura.

Uwo mukecuru ati “Ubwo rero arakomeza arantereta ngo ‘niba uri no mu bwubatsi ngo kimpe, ngo nzakuzanira amabati kandi bagiye kuza kubaka ku Kagari ka Rusagara bazaguha n’isima’; ubwo ndakimuha.”

Akomeza avuga ko yageze aho amujyana ku Murenge wa Mbazi amusaba kumusinyira ku mpapuro ariko ntiyamenya ibyo amusinyishije. Izo mpapuro yamusinyishijeho ni zo yafatiyeho inguzanyo mu Murenge Sacco, atanga cya cyangombwa cy’ubutaka nk’ingwate.

Ati “Yanjyanye kwa Gitifu w’Umurenge wa Mbazi ndasinya ko mutije ariko ntazi ko agiye gufata amafaranga. Arambwira ngo ntabwo akimarana amezi atatu atakimpaye. Nasubiye kukimusaba nsanga yaragiye.”

Amaze kubura SEDO w’Akagari no kumenya ko yafatiye inguzanyo ku cyangombwa cye cy’ubutaka, yasiragiye mu buyobozi bw’umurenge wa Mbazi no ku Karere ka Huye ngo afashwe kumushaka, bamugira inama yo kujya kurega mu rukiko.

Arasaba ubuyobozi kumufasha muri icyo kibazo kuko atishoboye kandi nta bushobozi bwo kujya mu rukiko afite kandi atabasha gukurikirana uwo SEDO ngo amusubize icyangombwa cye.

Afite impungenge ko amafaranga nakomeza kwiyongera isambuye ye izatezwa cyamunara.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbazi, Uwimabera Clemence, avuga ko icyo kibazo akizi ariko uwo SEDO w’Akagari yabuze akaba ari gushakishwa.

Ati “Byarangiye Angelique [SEDO] afite utundi twenda twinshi tw’abaturage ata akazi aragenda. Twaramubuze ntabwo tuzi ahantu ari, twarashakishije.”

Uwimabera avuga ko ikibazo cy’uwo mukecuru kibabaje cyane kuko asanzwe ari umukene, bityo ari gushaka uko yahamagaza ababyeyi ba SEDO w’Akagari kugira ngo abasabe kwishyura iryo deni.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, avuga ko Mutumwinka Angelique yamaze kwirukanwa ku mwanya wa SEDO w’Akagari kuko yataye akazi ariko azakomeza gukurikiranwa. Akomeza avuga ko uwo mukecuru bamugiriye inama yo gutanga ikirego mu rukiko.

Ati “Tumugira inama icya mbere yo gutanga ikirego niba harimo ubuhemu, icya kabiri niba hari amasezerano bagiranye akayagaragaza kuko ntabwo umuyobozi ashobora kugenda ku byangombwa by’umuturage ngo abifatire gutyo gusa.”

Sebutege yakomeje avuga ko n’uwo mukecuru yakoze amakosa yo gutanga icyangombwa cye atazi icyo kigiye gukoreshwa, asaba abaturage muri rusange kujya bashishoza.

Ati “Umuturage iyo abwira ubuyobozi ati dore byagenze gutya mbere yo kujya kugitanga abayobozi bari kumugira inama, ariko uko bigaragara hari amanyanga ashobora kuba yarabaye ku mpande zombi. Icyo tumwizeza ni uko tuzabikurikirana akabihanirwa aho yaba ari hose.”

Amakuru atangwa n’Ubuyobozi bw’Umurenge wa Mbazi yemeza ko icyo cyangombwa cy’ubutaka bw’uwo mukecuru ari ku nshuro ya kabiri Mutumwinka Angelique yari agifatiyeho inguzanyo mu Murenge Sacco.

Twagerageje kuvugana na Mutumwinka Angelique ariko dusanga telefone ye itari ku murongo.

Ibiro by'Umurenge wa Mbazi mu Karere ka Huye



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)