APR FC yanyagiye Mukura VS yatengushywe n'umunya Ghana iherutse gusinyisha #rwanda #RwOT

webrwanda
0

APR FC ibifashijwemo na ba rutahizamu bayo yanyagiye ibitego 4-0 Mukura VS ndetse ihesha ikarita ku munota wa nyuma, mu mukino we wa mbere.

Amakuru aravuga ko Mukura VS y'umutoza Zapata yari yazanye ikipe ya kabiri kuko iya mbere izakina umukino ufungura shampiyona na Sunrise ku wa Gatandatu yasigaranye i Huye n'umutoza wungirije Mateso Jean de Dieu ikora imyitozo.

APR FC yaruhije Mukura VS kuva umupira ugitangira,byatumye ku munota wa 23 Nshuti Innocent afungura amazamu ku mupira yari ahinduriwe na Danny Usengimana. Igice cya mbere cyarangiye ari 1-0.

Ku munota wa 51,Danny Usengimana yaboneye APR FC igitego cya kabiri. Ku munota wa 70, Mugunga Yves winjiye mu kibuga asimbura yatsindiye APR FC igitego cya gatatu, ku munota wa 75 Danny Usengimana yatsindiye APR FC igitego cya kane ku ishoti rikomeye.

Rutahizamu mushya wa Mukura VS, William ukomoka muri Ghana,wakinaga umukino we wa mbere yaje kubona ikarita itukura, ni nyuma yo guhabwa ikarita y'umuhondo ya kabiri ku ikosa yakoreye Bukuru Christophe. Umukino warangiye ari 4-0.

APR FC izatangira shampiyona kuri Gorilla FC tariki ya 2 Mata 2021 i Huye mu gihe Mukura VS izatangira yakira Sunrise FC tariki ya 1 Mata 2021.



Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/apr-fc-yanyagiye-mukura-vs-yatengushywe-n-umunya-ghana-iherutse-gusinyisha

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)