Hasobanuwe impamvu urubuga Irembo rumaze iminsi rukora nabi -

webrwanda
0

Muri iyi minsi abakoresha serivise za Irembo bakomeje kumvikana bijujutira serivisi zitangwa naryo, kuko zimwe muri zo zitakundaga ndetse n’izemeye ntizikore neza.

Mugisha Aman wakoresheje uru rubuga ashaka gukorera uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga, yabwiye RBA ko yiyandikishije maze ategereza ubutumwa bumwerera gukora ikizamini akabubura.

Ati “Kwiyandikisha ku rubuga rwa Irembo biragoye cyane kuko turiyandikisha ariko nta kode (Code) tubona. Tumaze igihe kirekire twiga ariko twabuze amakode, urumva biratubangamiye.”

Niyontagorama Vestine na we yavuze ko amaze kugerageza inshuro nyinshi ashaka serivisi kuri uru rubuga akazibura.

Yagize ati “Irembo baba bafite serivisi nyinshi kuko hari aho ugera bikanga. Hari igihe bakubwira ngo jya kwishyura hariya bikanga, wajya n’ahandi nabwo bikanga, tugasaba ko badukorera ikintu gishoboka tukishyura bitatugoye.”

Ibi bibazo babihuriyeho na ba rwiyemezamirimo batanga izi serivisi z’Irembo, aho bavuga ko batarasobanukirwa impamvu uru rubuga rusigaye rwarahinduye imikorere bigatuma abaturage binubira serivisi batanga.

Ngendahayo Dominique yagize ati “Serivisi z’Irembo sinzi ikibazo kirimo gikomeye, kuko serivisi iba yakunze, ejo ikanga, bugacya noneho zigakwamira icya rimwe. Hari ibyangombwa bya Polisi byari byaranze, controle technique nayo yari yaranze yemeye ejo bundi, n’ibyangombwa by’ubutaka nabyo kugira ngo bikore ni gahoro gahoro. Bituma abaturage bijujuta kandi niba ari ikintu umuntu agomba gusora ugasanga aciwe amande kubera imbogamizi zigenda zizamo.”

Umuyobozi ushinzwe Abafatanyabikorwa muri Irembo, Ntabwoba Jules, yavuze ko impamvu serivisi z’Irembo ziri kugira ibibazo, biterwa n’uko bari kuvugurura mu buryo burambye imikorere y’ikoranabuhanga bakoresha, akizeza abaturage ko kuva muri Gicurasi uyu mwaka nta kibazo bazongera guhura na cyo kuri serivisi z’Irembo.

Ati “Uru rubuga [rukoresha ikoranabuhanga rya Irembo2.0], ni urubuga rushya, hari byinshi turi kugenda tunoza, bijyanye n’ibyangombwa ku buryo abibona atarinze kuva aho ari, ibyo bikaba ari zimwe mu mpamvu zituma utu tubazo twa hato na hato tugenda tugaragara”.

Yongeyeho ko “Ikindi hariho guhuza imiyoboro n’ibindi bigo dukorana, ibyo bigaterwa n’uko uru urubuga ari rushya. Ariko turi ku musozo kugira ibyo bibazo bihagarare ku buryo twizera ko nko muri Gicurasi ibi bibazo bizaba byagabanutse mu buryo bugaragara.”

Ubusanzwe Irembo ni serivisi yatangijwe n’ikigo ‘Rwanda Online Platform Ltd’ ku bufatanye na Leta y’u Rwanda . Ifasha abaturage gusaba ibyangombwa bitandukanye byaba iby’irangamimerere, iby’ubutaka, ibyo gutwara ibinyabiziga n’ibindi hakoreshejwe ikoranabuhanga rya Internet cyangwa telefoni igendanwa.

Kuri ubu urubuga Irembo ruriho serivisi zitandukanye 100. Buri munsi abaturage 7 000 barusabaho serivisi.

Abakoresha Irembo bamaze iminsi binubira serivisi mbi rutanga, ziri guterwa n'amavugurura ruri gukora mu ikoranabuhanga ryarwo



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)