Abagize komite z’ubutaka bahawe telefone zigezweho zizabafasha kwihutisha akazi kabo -

webrwanda
0

Ni igikorwa cyateguwe n’ikigo gishinzwe imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka mu Rwanda (RLMUA: Rwanda Land Management and Use Authority), mu rwego rwo gushyigikira gahunda ya ‘Connect Rwanda’ no kunoza imicungire y’ubutaka binyuze mu ikoranabuhanga.

Jean Baptiste Mukarage uhagarariye ishami ry’imicungire y’ubutaka muri RLMUA, yavuze ko ari telefone baguze nk’abakozi b’icyo kigo mu rwego rwo gushyigikira gahunda yo gutunga telefone kuri buri munyarwanda no koroshya ihanahanamakuru ku micungire y’ubutaka.

Ati “Twashyize hamwe amafaranga kugira ngo dushyigikire nyakubahwa Perezida wa Repubulika muri iyo gahunda, tukaba duteganya ko izo komite z’ubutaka zizakoresha izo telefone mu itumanaho. Zizabafasha mu gukemura ibibazo bahura nabyo mu micungire y’ubutaka, haba mu kubufotora kandi hari n’irindi koranabuhanga tugiye kubagezaho mu minsi iri mbere rizabafasha mu kazi kabo.”

Mu Tugari dutanu twatoranyijwe mu ntara y’Iburengerazuba harimo Rugari mu Murenge wa Macuba na Banda mu Murenge wa Rangiro mu Karere ka Nyamasheke.

Bamwe mu bagize komite z’ubutaka muri utwo tugari bavuze ko izi telefone zigiye kubafasha mu gukangurira abaturage kwandikisha ubutaka no kunoza imikorere yabo ya buri munsi.

Munyeshaka Vienney wo mu kagari ka Banda yagize ati “Ndanezerewe cyane ku bw’iyi smart phone mbonye. Izadufasha mu gukora akazi. Dushobora kugera ahantu tukahabona ikibazo tukahafotora tukohereza kuri WhatsApp, izatworohereza mu itumanaho.”

Banza Diane wo mu Kagari ka Rugari yunzemo ati “Twageragezaga tugakora ntazo ariko biba bigoye kuko biba bisaba ngo ujyane raporo. Niba ari isambu igomba gufotorwa ntubone uko uyifotora ukayitanga gusa ku munwa ariko kuba tumaze kubona izi telefone, bizajya bidufasha. Urayifotora ugahita uyitanga ku Kagari cyangwa ku Murenge ndetse no ku urwego rw’igihugu.”

Mu Rwanda hose hagomba gutangwa telefone zigezweho (smart phone) 100 ku bagize komite z’ubutaka mu tugari. Muri buri kagari hatangwa telefone ku bantu bane muri batanu bagize komite z’ubutaka.

Muri Nyamasheke hatoranyijwe utugari tubiri turi muri dutanu twahize utundi mu Ntara y'Iburengerazuba
Abahawe telefone zigezweho biyemeje kuzibyaza umusaruro



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)