Yatewe inda afite imyaka 16 ashyirwa ku nkeke n’ababyeyi bituma ajya mu buraya -

webrwanda
0

Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’uyu mwana, yavuze ko abayeho nabi bitewe n’uko ubu asigaye yikodeshereza nyuma y’aho ababyeyi be bamuhaye akato bakamwirukana.

Uyu mwana avuga ko yatewe inda n’umusore uvuka mu Karere ka Rubavu wari waje gutemberera i Kigali, ku buryo bimutera agahinda cyane, kuko umwana we atigeze amenya se.

Yemeza ko kugira ngo uwo musore amutere inda, yamushukishije inzoga bituma baryamana atabyiteguye.

Ati “Njye twarahuye mvuye kuvoma ambwira ko ankunda ansaba kuzamusura, ubwo hashize iminsi njyayo ari kunywa inzoga bita nguvu, ampaho ndayanga noneho arampendahenda ndemera, nibwo nabaye nk’utaye ubwenge nza gushiduka yabirangije.”

Akomeza avuga akimenya ko atwite yatangiye kugira ubwoba, abibwiye ababyeyi be baramwirukana.

Ati “Nkibura imihango nahise menya ko yanteye inda mbibwira mu rugo, ariko papa ahita anyirukana njya kwa mushiki we na we angurira mituweli gusa, ahita anyirukana ngo ntazigisha abana be ingeso mbi.”

Kuva ubwo yatangiye kuba mu buzima bubi cyane, bituma ajya mu buraya kugira ngo ajye abona ikimutunga we n’umwana we.

Yavuze ko n’ubwo yicuruza, abikora atabikunze ahubwo ari ukugira ngo abone amafaranga yo kwishyura inzu n’ayo guhahisha kuko umwana we akeneye byinshi kandi akiri muto.

Uyu mukobwa umaze kuzuza imyaka 18, arasaba abagiraneza kumufasha kugira ngo ave mu buraya yagiyemo atabigambiriye.

Impuzamiryango yita ku Burenganzira bwa Muntu, CLADHO, igira inama ababyeyi yo kudatererana abana babo bazizwa ko batwaye inda imburagihe, ahubwo bakababa hafi kugira ngo badahura n’ibindi bibazo byinshi kurushaho.

Uyu mukobwa yatawe inda afite imyaka 16 gusa



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)