RDC: Minisitiri w'intebe yashyizeho Guverinoma nshya #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Minisitiri w'Intebe,Jean Michel Sama Lukonde,yatangaje Guverinoma nshya mu gihugu cya RDC igizwe n'abantu 56 barimo abagore 15 ndetse yiganjemo abakiri bato

Iyi guverinoma itangajwe yari itegerejwe cyane n'abakongomani kuko hari hashize amezi abiri Minisitiri w'Intebe agiyeho.

Umuvugizi w'iyi guverinoma nshya y'ubumwe bw'igihugu cya RDC ni Patrick Muyaya wari usanzwe ari umudepite ku rwego rw'igihugu.

Iyi Guverinoma irimo ba Minisitiri b'Intebe bungirije bane, barimo Ushinzwe Umutekano, kwegereza ubuyobozi abaturage ndetse na gasutamo, akaba ari Asseko Okito. Hari kandi Bazaiba Masudi, ushinzwe Ibidukikije no kwita ku bikorwa by'iterambere rirambye.

Harimo kandi Apala Christophe ushinzwe Ububanyi n'Abahanga ndetse na Lihau Ebua Jean Pierre, ushinzwe kuvugurura Ubutegetsi no guteza imbere udushya mu nzego za Leta.

Iyi Leta izaba igizwe na ba minisitiri 32,ba Minisitiri bungirije 11 ndetse n'Abanyamabanga ba Leta icyenda.

Leta ya Congo yaherukaga Guverinoma ku wa 15 Gashyantare 2021, Leta nshya ikaba yiteguye kurahira mu minsi iri imbere.



Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/rdc-minisitiri-w-intebe-yashyizeho-guverinoma-nshya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)