Abibye imbwa za Lady Gaga bafunzwe bahamwa n'... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku itariki 24/02/2021 ni bwo polisi y'umujyi wa Los Angeles yataye muri yombi abantu 5 bakekwagaho kuba ari bo bagize uruhare mu kwiba imbwa 2 za Lady Gaga ndetse bakanarasa Ryan Fischer wari ushinzwe kwita kuri izo mbwa.


N'ubwo nyuma y'iminsi micye izi mbwa zaje kugarurwa na Polisi zisubizwa umuhanzikazi Lady Gaga byasize umukozi we Ryan Fischer ubuzima bwe buri mu kangaratete dore ko kugeza n'ubu atarakira nyuma yaho yarasiwe nabo bajura.

Ku munsi w'ejo ni bwo urubanza rwaburanishije abantu 5 bari bakurikiranyweho ubujura bw'imbwa za Lady Gaga no urasa umukozi we Ryan Fischer. Batatu muri bo bahamwe n'icyaha cyo kugerageza kwica Ryan Fischer hamwe n'icyaha cy'ubujura.


Abo bahamwe n'ibyo byaha 2 ni James Jackson w'imyaka 18, Jaylin White w'imyaka 19 na Lafayette Whaley w'imyaka 27. Aba banyabyaha 3 kandi polisi ya Los Angeles yatangaje ko basanzwe bari mu gaco k'amabandi (Gang Member) yayogoje uyu mujyi.


Aba bantu 3 bahamye n'ibi byaha babwiye umucamanza mukuru wababuranishaga Victoria Wilson ko ubwo bibaga izo mbwa ntabwo bari bazi ko ari iza Lady Gaga cyakora nyuma y'uko bazibye ni bwo babimenye maze barazirekura ziragenda polisi irazigarura.


Aba banyabyaha bafunzwe nyuma y'uko barashe umukozi wa Lady Gaga amasasu ane ntiyapfa ariko biramuzahaza arinayo mpamvu bahamwe n'icyaha cyo kugerageza kwica(Attempted Murder).ibi bikaba bibaye Lady Gaga ari mu gihugu cya Rome aho amaze amezi 4 akina filime yitwa House Of Versace.

Src:www.dailymail.com,www.tmz.com



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105222/abibye-imbwa-za-lady-gaga-bafunzwe-bahamwa-nicyaha-cyo-kugerageza-kwica-no-kwiba-105222.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)