Ni amasomo azahabwa abasanzwe bakora mu nzego zitandukanye z’ubutabera, hagamijwe gukarishya ubumenyi basanganywe, no kubujyanisha n’ibihe Isi igezemo.
Amasomo azatangwa arimo gukurikirana ibyaha byambukiranya imipaka n’ingengabitekerezo ya Jenoside (ICGI), Gukurikirana ibyaha bimunga ubukungu (DCPEC), Kuburanisha no gutanga ibihano (CPS), no Gushyira mu ngiro amategeko agenga abagirana amasezerano (DCTP).
Hazatangwa kandi amasomo ku Ishyirwa mu bikorwa ry’itegeko rigenga umuryango (DFLP), Ishyirwa mu bikorwa ry’itegeko rigenga za banki (DBLP), Ishyirwa mu bikorwa ry’itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza mbonezamubano (DCPP), n’Itegeko ryerekeye ibihombo by’ibigo n’abantu ku giti cyabo (DCIP).
Aya masomo kandi azagaruka ku ikoranabuhanga cyane, kuko risigaye ari umuyoboro ushobora no kunyuzwamo ibyaha biri muri ibi byashyiriweho amategeko.
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr. Ntezilyayo Faustin, witabiriye itangizwa ry’ibiganiro bigamije kwemeza aya masomo, yavuze ko abakora mu nzego zitandukanye z’ubutabera bakwiye kugira ubumenyi bwihariye mu mwuga wabo, kuko uko ubuzima buhinduka ari na ko imikorere iba ikwiye guhinduka.
Ati “Birasaba ko tujyana n’ibihe tugezemo. Mu gihe umugenzacyaha, umushinjacyaha, umacamanza cyangwa umwavoka bafite ubumenyi buhagije ku byaha byakorewe ku ikoranabuhanga, bizatanga umusaruro ufatika mu butabera. Isi turimo irihuta cyane, kandi imanza ziri kuregerwa inkiko ziri kujyana n’uko ibintu bigenda bihinduka mu Isi.”
Umuyobozi wa ILPD, Dr. Kayihura Muganga Didas, yavuze ko aya masomo agamije guteza imbere ubumenyi abakora mu nzego z’ubutabera basanganywe, kandi hakibandwa ku byaha bikorerwa ku ikoranabuhanga.
Ati “Ubu hariho ibyaha by’inzaduka, nk’ibikorerwa ku ikoranabuhanga., Ndahamya ko umuntu twiganye abaye atarahawe andi mahugurwa, ntabwo yaba azi ibi byaha.
Gukora ibyaha byambukiranya mipaka, byasabaga umuntu kujya mu kindi gihugu, ariko ubu umuntu uri mu rwanda yakwifashisha ikoranabuhanga agakora ibyo byaha hanze yarwo ataruvuyemo.”
Biteganyijwe ko mu mpera za 2021, Inama y’Igihugu Ishinzwe Kaminuza n’Amashuri Makuru, HEC, izaba yamaze kwemeza aya masomo, maze ikigishwa abagenzacyaha, abacamanza, abavoka n’abandi basanzwe mu mu nzego zitandukanye z’ubutabera.