UMUHOZA Aurelie umwe mu bayobozi ba ADEPR akurikiranweho kuba mu mutwe w'iterabwoba #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhoza Aurelie w'imyaka 39 uyu munsi ni umuyobozi ushinzwe ubukungu,imari n'imishinga muri ADEPR kuva muri 2017, akaba ariwe wasigaye mubo bari kumwe muri biro nyobozi ya ADEPR kuko abandi bakuwe mu nshingano zabo na RGB kuwa 02/10/2020 kubera ibibazo by'imiyoborere mibi,imikorere n'imikoranire mibi

Icyo gihe Umuhoza Aurelie yahise ahabwa inshingano zijyanye n'imicungire y'abakozi n'umutungo kugeza igihe abazayobora ADEPR mu gihe cy'inzibacyuho bazashyirirwaho.

Kuwa 08/10/2020 ubwo RGB yashyiragaho komite y'inzibacyuho yo kuyobora ADEPR Madame UMUHOZA Aurelie yashyizwe mur'iyo komite.

Ni ubwo uyu mudamu yizewe muri ADEPR ndetse na RGB yamushyize muri komite nyobizi y'idini ye, amakuru Umuryango wamenye ni uko Umuhoza Aurelie yatangiye gukurikiranwa mu bugenzacyaha kuwa 03 kanama 2020 akurikiranweho ibyaha byo gukorana n'imitwe y'iterabwoba.

Umuhoza akaba akurikiranweho ibyaha birindwi (7) nk'uko bitangazwa n'umuvugizi w'inkiko! Bimwe mu byaha akurikiranweho birimo:

1. Icyaha cyo kuba mu mitwe y'iterabwoba

2. Icyaha cyo gukoresha ibikangisho,

3. Icyaha cyo kwiha ububasha mu mirimo itari iyawe

4. Icyaha cyo gufata icyemezo gishingiye ku itonesha,ubucuti,urwango,ikimenyane cyangwa icyenewabo

5. Icyaha cyo kunyereza umutungo

6. Icyaha cyo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro

7. Icyaha cyo kwiha inyungu zinyuranije n'amategeko

Amakuru Umuryango wamenye kandi ni uko Umuhoza Aurelie yitabye mu bushinjacyaha mu rwego Rwisumbuye rwa Nyarugenge kuwa mbere tariki ya 01/03/2021 abazwa kur'ibyo byaha akurikiranweho.

Amakuru twahawe n'umuvugizi w'Urwego rw'Ubushinjacyaha NKUSI Faustin mu butumwa bugufi kuko yari ari mu rukiko yemeje aya makuru atubwira ko Umuhoza Aurelie koko ari gukurikiranwa n'ubushinjacyaha bw' u Rwanda ko adakurikiranywe wenyine kuko areganwa na bagenzi be bandi batanu(5).

Faustin Nkusi uvugira ubushinjacyaha bw' u Rwanda ntabwo yashatse kuvuga bane (4) bakurikiranywe ariko Umuryango wabashije kubona amakuru abo bandi bari gukurikiranwa hamwe na Umuhoza Aurelie harimo Pasteur KARURANGA Ephrem wabaye umuvugizi wa ADEPR kuva 2017 kugeza 2020 ,Pasteur KARANGWA John yabaye umuvugizi wa ADEPR wungirije nawe kuva 2017 kugeza 2020 ,Pasteur GATEMBEREZI Muzungu Paul umunyamabanga mukuru na Dr. KARAKE Musajya Vincent.

Ibibazo bya ADEPR bidashira umuzi wabyo ni uwuhe?

Ibibazo by'urudaca muri ADEPR byatangiye kumvikana muri 2012 ubwo komite yayoborwaga na Pasteur Usabyimana Samuel yakurwagaho bashinjwa kunyereza umutungo w'amafaranga yari yatanzwe n'abakristo batanze Mu kigega cya CICO no gukorana byahafi n'abantu bakoze Jenoside yakorewe abatutsi 1994 bahungiye mu mahanga no gukorana n'abantu barwanya ubutegetsi.

Usabyimana Samuel yasimbuwe na biro yari iyobowe na Bishop Sibomana Jean wari umuvugizi we wungirijwe na Bishop Tom Rwagasana.

Aba nabo hamwe n'abandi bari muri biro nyobozi harimo umunyamabanga mukuru SEBAGABO Muyehe Leonard na MUTUYEMARIYA Christine wari ushinzwe imari n'ubukungu ntabwo batinzeho kuko muri gicurasi muri 2017 baje gutabwa muri yombi bacyekwaho kunyereza asaga amafaranga y'itorero arenga Miliyari 5 nkuko byemejwe n'ubugenzuzi.

Kuva icyo gihe baracyari mu nkiko baburana kuko bose bahakana ibyo kunyereza izo Miliyari ni urubanza rumaze imyaka ine ruburanwa, urwo rubanza baregwamo rugeze mu Rukiko Rukuru Ruzasubukurwa kuwa 12 werurwe 2021 saa mbiri,aho urukiko rwanahamagaje umuyobozi wa BDO Rwanda ltd yakoze ubugenzuzi kuzitaba kugira ngo asobanure ubugenzuzi bakoze.

Iyi biro nyobozi yaje gusimburwa na biro yari iyobowe na Pasteur Karuranga Ephrem, yungirijwe na Pasteur KARANGWA John GATEMBEREZI MUZUNGU Paul yari umunyamabanga mukuru UMUHOZA Aurelie yari ashinzwe imari n'ubukungu
RGB yashyizeho komite shya iyobowe na Pasteur Ndayizeye Isaie ibaha Umwaka wo gukemura ibibazo byagiye bivugwa muri ADEPR mubihe bitandukanye.

Jean Paul NKUNDINEZA
UMURYANGO.RW}



Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/article/umuhoza-aurelie-umwe-mubayobozi-ba-adepr-akurikiranweho-kuba-mu-mutwe-w

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)