Ukuri ku ruhare rwa Perezida Mitterand n'akazu ke muri Jenoside byashyizwe hanze na Komisiyo Duclert #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku gicamunsi cy'umunsi w'ejo, nibwo Komisiyo Duclert yashyikirije Perezida Emmanuel Macron, raporo yayo y'amapaji 1222 yamuritswe nyuma y'imyaka ibiri. Iri itsinda ry'abanyamateka 13 ryashyizweho na Perezida Emmanuel Macron ngo ricukumbure ibikubiye mu nyandiko zitashyizwe ahagaragara, zigaragaza amateka y'u Rwanda n'u Bufaransa hagati ya 1990 na 1994 rikaba ryari riyobowe na  Prof Vincent Duclert ari nawe witiriwe iyo Komisiyo.

Iyi komisiyo yagaragaje ko ubutegetsi bwa Perezida Mitterand wari inshuti na Perezida Habyarimana yirengangije nkana ibyaberaga mu Rwanda byateguraga Jenoside. Aha bavuze nko kutagira icyo bakora ku mashyaka yashyiraga imbere inyungu z'ubwoko bw'abahutu harimo MRND na CDR. Ibi byabaye kuko Perezida Miterrand yabangamiraga raporo zavugaga ukuri kubibera I Kigali.

Munyandiko nyinshi zacukumbuwe usanga FPR Inkotanyi yaritirirwaga 'Abatutsi b'abagande' bigaragaza uburyo inzego z'Ubufaransa zareberaga icyo kibazo mu ndorerwamo y'ubwoko. Gufasha ingabo za Habyarimana ku rugamba byumvikanaga mu rwego rwo gutabara u Rwanda rwari rwatewe nabaturutse mu kindi gihugu, bashaka gusobanura ibikorwa byo guha intwaro nyinshi cyane Perezida Habyarimana ndetse n'ingabo z'Abafaransa zatozaga iza Habyarimana.

Iyi Komisiyo kandi yasanze Ubufaransa butarigeze narimwe butekereza ku kibazo cy'impunzi z'Abatutsi zahunze muri 1959. Ikindi Ubufaransa bwafataga ubufasha buhabwa Habyarimana nko gutabara igihugu cyo muri Francophonie.

Mu bindi iri tsinda ry'abanyamateka ryabonye, ni uko Ubufaransa bwifatanyije mu gihe kirekire na Leta yari ishyigikiye ubwicanyi bushingiye ku moko. Bwirengangije nkana cyangwa se bwafunze amaso mu gihe abayobozi bateguraga bakanakora Jenoside.

Bwashyigikiye ishusho igaragaza ko inshuti zabwo ari abahutu naho abanzi ari abatutsi nkuko byari byateguwe na Perezida Habyarimana n'akazu ke.

Zimwe mu mbogamizi iyi Komisiyo yahuye nazo, harimo kuba batarabashije kubona zimwe mu nyandiko kuko hari izabuze zitigeze zigera ku kigo gishinzwe ishyinguranyandiko, ndetse kubera igihe gito ntabwo yigeze ibona umwanya wo kureba izindi raporo zakozwe ku nyandiko zishyinguye kandi yumvaga byari ngombwa.

Iyi Komisiyo kandi yatanze imyanzuro yatuma yashyiraho ingamba zatuma hatongera kuba Jenoside ukundi ndetse no gushyiraho ibikorwa byafasha mu Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Leta y'u Rwanda ibinyujije kurubuga rwa Twitter yavuzeko yakiriye neza ibyatangajwe na Komisiyo Duclert ndetse ko hari indi Komisiyo yashyizweho muri 2017 mu gucukumura uruhare rw'Ubufaransa muri Jenoside ikaba izatangaza ibyavuyemo mu minsi ya vuba, bityo amakuru yo muri Komisiyo zombi azuzuzanya.

The post Ukuri ku ruhare rwa Perezida Mitterand n'akazu ke muri Jenoside byashyizwe hanze na Komisiyo Duclert appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/ukuri-ku-ruhare-rwa-perezida-mitterand-nakazu-ke-muri-jenoside-byashyizwe-hanze-na-komisiyo-duclert/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)