Danny Vumbi yashyize hanze indirimbo yahimbiye umugore we ikaba imaze imyaka 10 ayihimbye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi mu njyana ya Afro beat Semivumbi Daniel uzwi nka Danny Vumbi yashize hanze indirimbo ivuga ku rukundo yakunze umugore we, ni indirimbo Danny Vumbi avuga ko yatekereje kuyikora mu gihe cy'imyaka 10 ishize.

Mu kiganiro Danny Vumbi yagiranye na RUSHYASHYA NEWS, yavuze yifuje gukora indirimbo yise 'Urukundo rwa mbere' kubera umugore we.

Yagize ati 'Nifuje gukora indirimbo y'urukundo yo gutura Madame wanjye igitekerezo kiza gityo'.

Avuga ko iyi ndirimbo ari inkuru mpamo y'ibyamubayeho we ku giti cye, Ati 'Ni indirimbo y'urukundo rwa nyarwo nakunze uwo twashakanye ikubiyemo ubutumwa bw'uko niyumva ndi kumwe na we nizere ko n'abandi bakundana biyumva biryoshye iyo bari kumwe n'abakunzi babo'.

Akomeza kandi avuga ko iyo ndirimbo imaze imyaka 10 ayanditse ariko ngo iki aricyo gihe cya nyacyo cyo kuyimurikira abakunzi b'umuziki we, 'Ni indirimbo imaze imyaka 10 ariko sinavugako natinze kuyisohora, ubu isohokeye igihe kuko hari ibihangano byinshi umuhanzi yibikaho nta gihe ntarengwa tugira'.

Danny Vumbi yasoje avuga ko afite gahunda yo gusohora indirimbo nyinshi ndetse kandi ko anateganya kuzakora igitaramo, Danny ati 'mfite gahunda yo gusohora indirimbo nyinshi muri uyu mwaka, koronavirusi yakomeza kuba imbogamizi ku bitaramo nkazategura igitaramo kuri social media nibura 1 muri uyu mwaka'.
Semivumbi Daniel ashyize hanze amashusho y'indirimbo 'Urukundo rwa mbere' aho igaragaramo umugore we watumye ni ubundi akora iyi ndirimbo.

Reba hano amashusho y'iyo ndirimbo:

The post Danny Vumbi yashyize hanze indirimbo yahimbiye umugore we ikaba imaze imyaka 10 ayihimbye appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/danny-vumbi-yashyize-hanze-indirimbo-yahimbiye-umugore-we-ikaba-imaze-imyaka-10-ayihimbye/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)