Uko byagendekeye umunyamakuru Agnes wafungiwe bitunguranye mu isomwa ry'urubanza rwa Idamange (VIDEO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Kabiri tariki 9 Werurwe 2021, nibwo Urukiko rw'Ibanze rwa Gasabo ruherereye i Kibagabaga hasomye imyanzo ku ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo, mu rubanza ubushinjacyaha buregamo ibyaha bitandukanye Idamange Iryamugwiza Yvonne.

Urukiko rwategetse ko Idamange afungwa iminsi 30 mu gihe hagikorwa iperereza hanakusanywa ibimenyetso ku byaha akurikiranweho. Umucamanza yavuze ko hari impamvu zikomeje zituma uregwa akekwaho ibyaha ashinjwa kandi hakaba hari impungenge ko yatoroka ubutabera aramutse arekuwe.

Muri uru rubanza imyanzuro yasomewe mu cyumba cy'Urukiko mu gihe Idamange n'umwunganira mu mategeko bari babikurikiranye mu buryo bw'ikoranabuhanga bari aho afungiye i Remera. Idamange yahise avuga ko ajuririye imyanzuro y'urukiko.

Mu gusoma iyi myanzuro kandi, ubwo yendaga kugera ku musozo, nibwo umunyamakuru Agnes Nkusi Uwimana yasabwe n'umucamanza ko amuhereza telefone ye kuko ngo yayifatishije amajwi, hanyuma umucamanza amusaba gukuramo ijambo banga (password) ngo arebe ibyo yafashe, nyuma ahita ahamagara umupolisi ngo amufunge aho yavuze ko asibye ibyo yari yafashe kandi yanabifashe bitemewe, umucamanza avuga ko azamwiregera akoresheje ububasha ahabwa n'amategeko hanyuma umunyamakuru bahita bamujyana kumufunga.

Mu masaha ya mugitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, nibwo Umunyamakuru Agnes yagiranye ikiganiro na Ukwezi TV, adutangariza uko byamugendekeye ngo afungwe ndetse n'uko yaje kurekurwa agiriwe imbabaza na Perezida w'urukiko mu gihe hari haje imodoka ya Polisi yari igiye kumujyana.

REBA VIDEO Y'IKIGANIRO TWAGIRANYE HANO :

Uyu munyamakuru avuga ko ibyamubayeho byamuhaye isomo rikomeye kandi ngo byanatumye hari byinshi agiye guhindura mu mikorere y'umwuga we w'itangazamakuru, ashyira imbere ubushishozi n'amakenga kugirango azarusheho gukora uyu mwuga mu buryo butamuteza akaga.



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/Uko-byagendekeye-umunyamakuru-Agnes-wafungiwe-bitunguranye-mu-isomwa-ry-urubanza-rwa-Idamange-VIDEO

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)