Surprise y'umwaka : Perezida Tshisekedi yikinze ku rugi atungura umugore we ku isabukuru ye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iri tungura ryabereye mu biro by'umugore wa Perezida ubwo yazaga ku kazi, abandi bakozi bakamufungurira ubundi bakamutungura bamuririmbira.

Ako kanya, Perezida Tshisekedi uba wiheshe inyuma y'urugi, na we ahita aza akamutungura akamuhereza indabyo.

Denise Nyakeru Tshisekedi ugaragara ko atunguwe cyane ahita ahoberana n'umugabo we, bagahana akabizu ko ku itama ubundi abari bahari bakoma amashyi bizihiwe.

Ubutumwa yanyujije kuri Twitter, Denise Nyakeru Tshisekedi yashimiye umugabo we wamuhaye ibyishimo kuri uriya munsi w'isabukuru ye.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Surprise-y-umwaka-Perezida-Tshisekedi-yikinze-ku-rugi-atungura-umugore-we-ku-isabukuru-ye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)