Ibikubiye muri dosiye y’abagabo bashinjwa kugerageza gutorokesha Kizito Mihigo -

webrwanda
0

Abo bagabo batatu ni Harerimana Innocent, Ngayabagiha Joel na Nkundimana Jean Bosco. Bose bakurikiranywe bafunzwe mu gihe bategereje ko urubanza rwabo rutangira kuburanishwa mu mizi.

Rwagombaga gutangira tariki 12 Mutarama 2021 ruza gusubikwa kubera Covid-19, rushyirwa kuwa 20 Mutarama 2021 nabwo rurongera rurasubikwa, rushyirwa tariki 9 Werurwe 2021 nabwo ruza gusubikwa kuko abacamanza bose bari bagiye kwikingiza Covid-19. Ubu rwahawe itariki nshya rugomba kuburanishirizwaho, iya 29 Mata uyu mwaka.

Baregwa icyaha cyo kuba icyitso cyo kwambuka baciye ahantu hatemewe n’amategeko n’icyaha cyo kuba icyitso ku cyaha cyo gutanga indonke.

Imvano y’ifatwa ryabo

Mu gitondo cyo ku wa 13 Gashyantare 2020, nibwo ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gukwirakwiza inkuru zivuga ko Kizito Mihigo wari umuhanzi ukomeye, yafashwe agerageza gutoroka.

Icyo gihe abaturage bo mu Karere ka Nyaruguru mu Murenge wa Ruheru mu Kagari ka Remera baganiriye n’itangazamakuru, bemeje ko basanze uwo muhanzi aryamye mu ishyamba riri hafi y’umupaka w’u Burundi n’u Rwanda.

Bakimubona ngo yashatse kubaha ruswa y’ibihumbi 300 Frw ngo bamwambutse barabyanga bahamagara abasirikare baramufata. Icyo gihe ngo bamucishije mu gasanteri gakorerwamo ububaji, yambaye amadarubindi yijimye, imyenda y’imbeho ahetse n’igikapu mu mugongo.

Kuri uwo munsi, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwemeje uyu muhanzi wari ikirangirire yatawe muri yombi.

Muri Nzeri 2018 Kizito yari yarekuwe ku mbabazi za Perezida wa Repubulika atarangije igifungo cy’imyaka 10 yari yahamijwe ku byaha byo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, ubugambanyi bwo kugiririra nabi ubutegetsi buriho n’ibindi.

Muri izo mbabazi yahawe, harimo amabwiriza agena ko igihe ashatse kujya hanze y’igihugu abisabira uruhushya Minisitiri w’Ubutabera.

Umugambi wo gutoroka

Inyandiko zisobanura imiterere y’urubanza rw’aba bagabo batatu zisobanura ko Kizito Mihigo yatangiye gucura umugambi wo gutoroka muri Mutarama 2020. Icyo gihe ngo yasabye umukozi we witwaga Ndikumana Jean Bosco nk’umuntu uvuka mu Karere ka Nyaruguru kumushakira umuntu wamwambutsa akagera i Burundi.

Uwo mukozi ngo yaje kujya iwabo mu Murenge wa Nyabimata atashye ubukwe, ahahurira n’umuvandimwe we witwa Ngayabahiga Joel (bombi ba nyina baravukana) aba ari we umwemerera ko azabafasha.

Umwe muri batatu yemera ibyaha

Nkundimana yabajijwe niba yemera ibyaha, asubiza ko atemera icyaha cyo gutanga indonke hamwe no kurenga ku biteganywa n’iteka rya Perezida wa Repubulika ariko yemera ko Kizito yamusabye ko yamubariza umuntu wamwereka inzira igera mu Burundi idaciye ku mupaka.

Yavuze ko yagiye mu bukwe tariki ya 4 Mutarama 2020 ari nabwo yahuye na Ngayabahuga. Uwo muvandimwe we ngo yamubwiye ko umuntu aciye ahitwa mu Gatunda yabona inzira igera i Burundi.

Tariki 7 Mutarama, uwo mukozi yaratashye ngo abwira Kizito [yita boss] ko inzira yaboneka, undi amubwira ko bazavugana igihe azagirayo.

Ngo hashize iminsi, Ngayabahiga amubaza aho gahunda igeze, undi amusubiza ko aza kubaza ‘Boss’ neza akamubwira. Ubwo yamubazaga, ngo Kizito yamubwiye ko yabaza Ngayabahiga umunsi bazagirayo, undi amubwira ko byaba byiza kuwa “Gatatu tukajyana n’abajya kurema isoko”.

Bigeze ku wa kabiri, ngo Kizito yavuze ko yabivuyemo atakigiye, undi abimenyesha Ngayabahiga ko urugendo rwasubitswe.

Gusa ku wa Gatatu ngo Kizito yahamagaye Nkundimana, amubwira ko yamugeraho bwangu, atega moto amusanga mu rugo aho yari atuye. Ageze iwe, ngo yasanze hari imodoka iparitse inyuma y’igipangu, undi aramubwira ngo nahamagare Ngayabahiga amubwire ko bagiye kuza.

Icyo gihe ngo Kubwimana yazinze imyenda ya Kizito, ayishyira mu modoka, bageze Kabeza aramubwira ngo ahamagare wa musore witwa Ngayabahiga amubwire ko baza guhurira i Kibeho. Kuko Ngayabahiga nta mafaranga yari afite, bamwoherereje 18.000 Frw ya moto.

Urugendo rwarakomeje, bahurira ahitwa i Ndago, gusa ikibazo kiba ko bwari bwije bahitamo gusubika urugendo. Mu nzira, ngo Kizito yabwiye uyu mukozi we ko impamvu ashaka guca mu nzira zitemewe ari uko yigeze gufungwa.

Umushoferi yari yabwiwe ko bagiye mu gitaramo

Uwagiye atwaye imodoka icyo gihe ni umugabo wo mu Mujyi wa Kigali witwa Harerimana Innocent. We mu ibazwa yakorewe, yahakanye ibyaha ashinjwa avuga ko Kizito yari yamukodesheje amubwira ko hari umuririmbyi bazavana i Kigali undi bakamufata mu nzira bakajya mu gitaramo cyari kubera ahitwa Gatunda kuri kiliziya iri ahitwa Busanze.

Ngo baragiye bageze i Butare amusaba guhagarara, amubwira ko ashaka gukoresha “Sim Swap”, nyuma bakomeza urugendo bafata uwitwa Ngayabahiga Joel ahita Ndago iruhande rw’Akarere ka Nyaruguru.

Bakomeje urugendo, maze Kizito ngo aza kubabwira ko bwije, ko aho bagiye nta hotel zihaba, ngo asaba umushoferi ko basubira i Kibeho. Aho i Kibeho, umushoferi ngo yakodesherejwe icyumba cya 15.000 Frw.

Saa cyenda n’igice zo mu rukerera ngo nibwo Nkundimana yakomanze ku rugi rw’umushoferi, bafata urugendo bagera ahitwa mu Gatunda ahantu haremera isoko, maze Kizito ngo abwira Nkundimana ngo nahamagare umuntu uzayobora igitaramo, arangije aha umushoferi ibihumbi 40 Frw maze afata urugendo asubira i Kigali.

I Kibeho baraye muri Chapelle

Ngayabahiga Joel aho yabarijwe hose, yemeye ibyaha byose ashinjwa. Yavuze ko ubwo yari amaze kohererezwa amafaranga ibihumbi 18 Frw, yateze moto y’ibihumbi 7 Frw, ageze i Kibeho ahahurira na Kizito saa mbili z’ijoro.

Ngo yamusabye ko bakomeza urugendo, undi amubwira ko bwije. Ngo baraye muri Chapelle aho abantu basenga baba bari, ntibishyura amacumbi usibye iry’umushoferi gusa. Baje kuzinduka mu gitondo kare bakomeza urugendo, saa kumi n’ebyiri aba aribwo bagera ahitwa i Remera, imodoka isubira i Kigali.

Uko bari batatu, [Kizito n’abavandimwe babiri] ngo bahise bakomeza imbere gato nko muri metero 30, bicara mu ishyamba munsi y’umuhanda, abantu bihitiraga baza kubabona batangira guhamagara inzego z’umutekano, zirabafata, zibahata ibibazo zitsa cyane kuri Kizito wasubizaga ko yashakaga “kwigira i Burundi”.

Ngayabahiga ahakana ko nta ruswa bigeze batanga kugira ngo barekurwe icyo gihe.

Muri urwo rugendo, Nkundimana wari umukozi wa Kizito, ngo yari abitse amafaranga 420.500 Frw hamwe n’amadolari ya Amerika 300, ariyo bivugwa ko bafashemo ibihumbi 300 Frw bagashaka kuyatanga nka ruswa kugira ngo barekurwe nk’uko umuyobozi w’Isibo byabereyemo yabitangaje.

Iyi ni yo foto ya nyuma ya Kizito Mihigo yagiye hanze ubwo yari amaze gutabwa muri yombi, nyuma indi nkuru yavuzwe kuri we ni iy'uko yapfuye yiyahuye



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)