Nyakabanda: Barinubira kwimwa ibiryo kuko batishyuye, bajya kubishaka hanze y’ikigo bagahanwa -

webrwanda
0

Bamwe mu banyeshuri biga kuri iki kigo batishyuye amafaranga y’ifunguro rya saa sita babwiye IGIHE ko babangamiwe cyane n’iki cyemezo cyo gutegekwa kwishyura umufuka wa sima mu gihe baba basimbutse bagiye gushakisha icyo kurya hanze y’ikigo.

Bavuze ko babazwa cyane n’uburyo bagenzi babo barya bo bari kwicira isazi mu maso kuko nta mafaranga yo kurya bishyuye.

Umwe yagize ati “ Muzatubarize kuki batwima ibiryo hanyuma bakanga ko tujya kubishakisha hanze ahubwo twasimbuka kubera inzara iba itwishe badufata bakaduteka gukura umufuka wa sima?”

Undi ati “ Baratubangamira cyane, ntabwo waba utariye inzara ikwishe ngo ukurikire neza amasomo nk’umuntu wariye agahaga kuko niho ha handi usanga umwana ari gusinzira mu ntebe kubera inzara.”

Undi munyeshuri yagize ati “ Dusimbuka ikigo kuko tuba dushonje kandi nawe uri umuntu ntiwakwicara ubona bagenzi bawe bari kurya ufite nk’amafaranga yagura igikombe cy’amata ngo ureke kujya kuyashaka.”

Yongeyeho ko ubuyobozi bwababwiye ko amafaranga y’agafuka ka sima bacibwa ari ayo kubaka uruzitiro rw’ikigo baba bangije.

Umuyobozi wa GS Kabusunzu, Uwimbabazi Françoise yahakanye iby’aya makuru avuga ko abanyeshuri babivuga babeshya.

Ati “ Bakubeshye, ngaho genda uzane umwana wazanye umufuka wa sima turebe ko avugisha ukuri. Ese umwana uvuga ibintu nk’ibyo ni nde? ntabwo ari byo njyewe ndashaka ko uzana umwana wazanye umufuka wa sima ariko kuki abanyamakuru abana bababwira ibintu mugahita mwumva ko ari ukuri.”

Nubwo uyu muyobozi ahakana aya makuru hari bamwe mu babyeyi bemereye IGIHE ko abana basimbutse basabwa ibihumbi 10Frw by’umufuka wa sima ku buryo batazi icyo ayo mafaranga akoreshwa.

Minisiteri y’Uburezi, yasabye abayobozi b’ibigo by’amashuri kutirukana cyangwa kwima abana ibiryo bya saa Sita kuko batishyuye amafaranga ariko yibutsa ababyeyi ko bakwiye kugira uruhare muri iyi gahunda yo kugaburira abana ku mashuri kugira ngo igende neza.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard yagize ati “ Ababyeyi bumve ko ari uruhare rwabo mu gufasha ibigo mu kugaburira abana ngira ngo kandi murabizi Leta nayo ishyiramo uruhare muri iyi gahunda kugira ngo yunganire ababyeyi, ibyo bivuze ko mu byukuri nta mwana ukwiye kubuzwa ayo mahirwe mu gihe ababyeyi bagishaka ubwo bushobozi.”

Kubera kwimwa ifunguro rya saa Sita usanga abana benshi iyo amasaha yo kurya baba bari kuzenguruka mu duce dutandukanye mu kwirinda ko bakomeza kureba bagenzi babo bari kurya
Umunyeshuri wo kuri Groupe Scolaire Kabusunzu iyo aseseye agafatwa yishyura ibihumbi 10Frw byo kugura agafuka ka sima



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)