Â
Umuhanzi Nemeye Platini wamenyekanye cyane mu tsinda rya 'Dream Boyz' yahoze ahuriyemo na Mujyanama Claude 'TMC', ntakiri ingaragu nyuma yo gusezerana n'umukunzi we, Ingabire Olivia kubana akaramata , kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Werurwe 2021.
Uyu muhango wabereye ku musozi wa Rebero mu Mujyi wa Kigali, aho babanje gusezeranira imbere y'Imana, nyuma hakirukiraho kwiyakira.

Umuyobozi wa Kina Music Ishimwe Clement ni we wari ugaragiye Platini nk'uko byagenze mu mihango yabanje.
Ubukwe bwa Platini bwateguwe mu ibanga rikomeye, abari batumiwe b'intoranywa ni bo bari bazi ibyabwo.

Bitewe no kwirinda icyorezo cya COVID-19 bwitabiriwe n'abantu bake.
Platini wamenyekanye cyane mu itsinda rya Dream Boys ryaje gutandukana agahitamo gukora ku giti cye kandi bikamuhira, aho yakoze indirimbo zakunzwe nka Veronica, Atansiyo, Helena, Fata amano n'izindiâ¦Â asezeranye na Ingabire Olivia nyuma y'imyaka itatu ishize atandukanye na Ingabire Diane wahoze ari umukunzi we biteguraga kurushinga.








