Mu Karere ka Burera hakunze kuvugwa ko hari abantu benshi batuye mu manegeka kubera imiterere yako y’imisozi ihanamye, hakiyongeraho abaturage batishoboye batagira aho kuba bitewe n’ibibazo bitandukanye.
Umuyobozi w’Akarere ka Burera wungirije ushinze imibereho myiza y’abaturage, Manirafasha Jean de la Croix, yavuze ko aya mabati yamaze kugurwa kandi ko nabo biteguye kuyageza ku bagenerwabikorwa ngo abafashe gusakara inzu bateganyije.
Yagize ati "Aya mabati yose yaguzwe n’Akarere, tuzayakoresha mu gusakaririra abari batuye mu manegeka n’abatari bafite amacumbi bagera kuri 615."
Biteganyijwe ko mu gikorwa cyo kubakira no gusakarira abatishoboye bari batuye mu manegeka n’abatari bafite amacumbi mu Karere ka Burera kizatwara amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 71Frw.