Nyabihu: Abagizi ba nabi biraye mu rutoki rw'umuturage bararutema - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubusanzwe uyu mugabo yahingaga mu isambu y'uwitwa Ruranga John kuko yayimutije nyuma yo kumubwira ko afite ibindi bikorwa yari yagiye gukora.

Kugeza ubu ntiharamenyekana icyihishe inyuma y'ubwo bugizi bwa nabi ariko hari gukekwa ko byaba ari amakimbirane ashingiye ku nzangano.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rugera, Hakizimana Innocent, yabwiye IGIHE ko nyuma y'ibyabaye basuye uwo muturage baramuhumuriza.

Ati 'Icya mbere ni ugukomeza tugahumuriza uriya muturage kandi nsaba n'abaturage gukomeza kumuba hafi. Icya kabiri ni uko ibibazo bafite bajya babishyikiriza inzego z'ubuyobozi bakabafasha kubikemura kuko inzego zirahari, Isibo, Umudugudu aho kugira ngo hajye havamo ibindi bibazo byiyongera ku byo baba bateje. Turahari kugira ngo dufatanye ibibazo tubikemura. "

Yavuze ko usibye kuba uyu muturage yagize igihombo, cyanageze no ku murenge wose muri rusange kuko uru rutoki rwe rwari rufitiye akamaro benshi.

Hakizimana yavuze ko atari ubwa mbere ibi bikorwa biba kuko byaherukaga mu mwaka ushize, asaba abaturage kujya batanga amakuru.

Yakomeje ati 'Abagizi ba nabi turabashaka tubafate kandi dufatanyije n'abaturage; naboneraho kubashimira kuko n'uwo twafashe ni abaturage babigizemo uruhare.'

Nyuma y'ibi bikorwa byo gutema insina z'umuturage, inzego z'umutekano zafashe umuntu umwe ukekwa kubigiramo uruhare; yahise ashyikirizwa Sitasiyo ya Rugera y'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB).




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyabihu-abagizi-ba-nabi-biraye-mu-rutoki-rw-umuturage-bararutema

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)