Muhanga: Isomwa ry'urubanza rwa Urayeneza na bagenzi be ryasubitswe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu iburanisha riheruka, Ubushinjacyaha bwasabiye igifungo cya burundu Urayeneza Gérard, Munyampundu Léon na Ruganizi Benjamin watorotse ubutabera mu gihe bagenzi babo barimo Nsengiyaremye Elise, Rutaganda Dominique, Nyakayiro Samuel basabiwe gufungwa imyaka icyenda n'ihazabu ya miliyoni 1 Frw.

Urayeneza na bagenzi be basabiwe igifungo cya burundu ku cyaha cyo kuba icyitso ndetse n'imyaka icyenda n'ihazabu ya miliyoni 1 Frw ku cyo kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside.

Ubushinjacyaha kandi bwasabiye Nsengiyaremye Elise, Rutaganda Dominique, Nyakayiro Samuel gufungwa imyaka icyenda n'ihazabu ya miliyoni 1 Frw kuri buri wese, ku cyaha cyo kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside.

Abaregwa bose baburanye bahakana ibyaha bashinjwa, bakavuga ko ari ibintu byateguwe n'abantu ku giti cyabo bagamije kubafungisha.

Muri uru rubanza hari ingingo nyinshi zasabiwe kwitonderwa n'urukiko nko kureba isano iri hagati y'abaregera indishyi n'abo bazisabira harebwa by'umwihariko ku isano rya bugufi bafitanye.

Abunganira Urayeneza na bagenzi be basabye urukiko kureba neza abo bunganira mu mategeko ko hakenewe gupimwa ADN ku mibiri yabonetse hagamijwe kureba neza amasano y'abaregera indishyi.

Uruhande rw'abaregera indishyi rwasabye izingana na miliyari 1 na miliyoni 648 Frw mu gihe ibyaha abakurikiranwa bashinjwa byabahama.

Kuri uyu wa 11 Werurwe 2021, saa Cyenda z'amanywa ni bwo Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwagombaga gusoma umwanzuro ku busabe bw'Ubushinjacyaha n'uburyo Urayeneza yireguye.

Mu cyumba cy'iburanisha harimo abantu benshi biteguye kumva imikirize y'urubanza mu gihe abaregwa barukurikiraniraga ku ikoranabuhanga bari muri Gereza ya Muhanga.

Perezida w'Inteko Iburanisha, Nkundakozera Jean Marie Vianney, yavuze ko isomwa ry'urubanza risubitswe, bitewe no kuba hari ibitaranozwa kugira ngo rusozwe hatangwa ubutabera ku baburanyi bombi.

Yanavuze ko icyo cyemezo kijyanye n'ubunini bw'urubanza kuko rutarandikwa neza, hakaba hari n'ibindi bibazo bikeneye kubanza gusuzumwa kugira ngo hazatangwe ubutabera bwuzuye.

Urukiko rwanzuye ko isomwa ry'umwanzuro mu rubanza ruregwamo Urayeneza rizaba tariki ya 25 Werurwe 2021 saa Cyenda z'amanywa.

Urayeneza Gérard ashinjwa icyaha cyo kuzimiza no gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru yerekeye Jenoside



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/muhanga-isomwa-ry-urubanza-rwa-urayeneza-na-bagenzi-be-ryasubitswe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)