Urukiko rwategetse ko Padiri Habimfura ushinjwa gusambanya umwana w'umuhungu afungwa iminsi 30 y'agateganyo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mwanzuro wafashwe nyuma yo kujuririra umwanzuro wo kumufunga by'agateganyo wari wafashwe n'Urukiko rw'Ibanze rwa Nyamabuye.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Padiri Habimfura akwiriye gukomeza gufungwa kuko hari ibimenyetso bigikusanywa kandi ko byatuma adatoroka ubutabera cyangwa ngo asibanganye ibimenyetso.

Umwunganizi we, Me Joseph Twagirayezu, yavuze ko hashize ukwezi umukiliya we afunzwe kandi ubushinjacyaha bubizi neza ko bwakagombye kuba bwaratanze ibimenyetso na raporo y'inzobere mu gupima abahohotewe.

Yavuze ko iyo raporo ari ikimenyetso ntakuka kuko ariyo itanga amakuru afatika akwiye gushingirwaho.

Yakomeje avuga ko ubusanzwe raporo nk'iyo y'inzobere iboneka mu byumweru bibiri none hashize hafi ukwezi itaragaragara kandi ari ikimenyetso nyacyo cyashingirwaho hatangwa ubutabera buboneye.

Uyu mupadiri yafatiwe ku mupaka wa Rusumo bikekwa ko yari agiye gutoroka.

Padiri Habimfura yabaye Umuyobozi w'Amasomo muri College Sainte Marie Reine Kabgayi nyuma yimurirwa gukorera umurimo muri Paruwasi ya Ntarabana muri Diyosezi ya Kabgayi.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urukiko-rwategetse-ko-padiri-habimfura-ushinjwa-gusambanya-umwana-w-umuhungu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)