Muri UR-Huye basanze inkende imanitse mu mugozi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amafoto yanyuze ku mbuga nkoranyambaga nka Twitter mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, yagaragazaga inkende imanitse mu mugozi muri iriya Kaminuza y'u Rwanda.

Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, buririye kuri riya mafoto, bibaza niba iriya nkende ari yo yaba yiyahuye ku bushake, ikimanika mu mugozi.

Gusa bisa nko gutebya kuko inkende idashobora kugira igitecyerezo nka kiriya cyo kwimanika mu mugozi ishaka kwiyambura ubuzima.

Hari abakeka ko ari umuntu wabikoze, bakavuga ko wenda yasanze iriya nkende yapfuye ubundi akayimanika kuriya.

Nsengimana Jean de Dieu uri muri Kaminuza y'u Rwanda, yabwiye ikinyamakuru UKWEZI ko, koko iriya nkende imanitse ku gisenge cy'imwe mu nyubako za ririya shuri.

Yavuze ko bamwe mu basanzwe bakunze kuba bari hariya, bari bamaze iminsi babona iriya nkende ifite akagozi mu ijosi ariko batazi uwakayishyizemo.

Avuga ko bikekwa ko yaba yuriye iriya nyubako yashaka kumanuka akagozi kagafata mu musumari bigatuma ihasiga ubuzima.

Ubusanzwe kuri campus ya Kaminuza y'u Rwanda i Huye hari ishyamba rizwi nka Arboretum hakunze kubamo inkende nyinshi ndetse zikunze kuba zigendagenda muri biriya bice.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Udushya/article/Muri-UR-Huye-basanze-inkende-imanitse-mu-mugozi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)