V/Mayor wa Burera ukurikiranyweho kunyereza umutungo wa Leta ntiyitabye urukiko ubugirakabiri #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni urubanza rwari ruteganyijwe ku wa kabiri tariki ya 09 Werurwe 2021, nyuma yo kurusubika ku wa 16 Gashyantare 2021, kuko umwe mu baregwa ari we Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Manirafasha Jean de la Paix yari yagaragarije urukiko rwisumbuye rwa Musanze ko atashoboye kwitaba kubera kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya COVID-19.

Ibi byabayeho nyuma y'uko inama y'Abaminisitiri yashyizeho ingamba zo guhagarika ingendo hagati y'uturere no hagati y'Intara n'Umujyi wa Kigali. Uyu muyobozi amenyesha urukiko mu nyandiko ko atava mu karere ka Burera atuyemo ngo yice amabwiriza ngo aze kuburanira mu rukiko rwisumbuye rwa Musanze.

Nubwo byari bimeze gutya ariko, ntibyabujije bagenzi be baregwa hamwe aribo Habimana Fidèle, Dusengemungu Emmanuel, Mbatezimana Anastase na Kwizera Emmanuel kwitaba urukiko nubwo byarangiye icyifuzo cya Manirafasha Jean de la Paix gihawe agaciro n'urukiko maze rukanzura ko rwimuriye urubanza ku wa kabiri, tariki ya 09 Werurwe 2021.

Urubanza rwari rutegerejwe kuburanishwa kuri iyi tariki, rwimuriwe ku wa kabiri tariki ya 16 Werurwe 2021.

Haribazwa byinshi ku mpamvu zitangwa na Visi Meya Manirafasha Jean de la Paix

Bamwe mu baganiriye n'Ikinyamakuru Panorama baribaza niba yari kuboneka iyo ataza kurwara kandi gahunda ya Guma mu karere ikiriho.

Umwe muri bo utashatse ko amazina ye atangazwa, yagize ati 'Reka twemere ko yagaragarije urukiko noneho ko arwaye. Iyo aza kuba muzima se bwo yari kwitaba kandi impamvu yatanze mbere ikiriho ?'

Si uru rubanza asangiye na bagenzi be (Dossiers groupés) yagombaga kuburana kuri uyu wa kabiri gusa, kuko yari afite n'urundi yagombaga kuburana wenyine (Dossier personnel) narwo akurikiranweho kunyereza umutungo wa Leta.

Aba bose baregwa hamwe muri uru rubanza ni abahoze bashinzwe akanama k'amasoko mu Murenge wa Butaro Manirafasha Jean de la Paix yari abereye Umunyamabanga Nshingwabikorwa akaba ari nawe wari akuriye ako kanama.

Itegeko ryerekeye kurwanya ruswa, mu ngingo yaryo ya 10, igira iti'Umuntu wese ukoresha mu nyungu ze cyangwa iz'undi, umutungo, amafaranga cyangwa inyandiko z'agaciro, yahawe cyangwa yashyikirijwe kubera imirimo akora cyangwa ukoresha mu nyungu ze abakozi ashinzwe ku bw'umurimo aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z'agaciro k'umutungo yanyereje.'

Src : Panorama

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/V-Mayor-wa-Burera-ukurikiranyweho-kunyereza-umutungo-wa-Leta-ntiyitabye-urukiko-ubugirakabiri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)