Bwa mbere Umutare Gaby yahishuye uko yamenyanye n'umukunzi we kugeza barushinze. – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutare Gaby yamenyekanye mu muziki nyarwanda mu ndirimbo zitandukanye zirimo; 'Mesa Kamwe' aho yigaruriye imitima ya benshi, yahishuye uko yamenyanye n'umukunzi we Joyce kugeza barushinze muri 2017.

Mu kiganiro yagiranye n'umunyamakuru Ally Soudy kuri 'Instagram live', umunyamakuru yabajije Umutare Gaby ibintu byinshi mu buzima busanzwe ariko twibanze cyane ku rukundo rwe n'umugore we cyane ko byagiye bivugwa ko ngo umugore ariwe wamushatse. Hari n'uwamubwiye ngo bamujyanye nk'agapfunyika cyangwa se (package) ibintu yahise aseka cyane abwira umunyamakuru ko asigaye akunda ibitekerezo nka biriya.

Mu gusobanura aho yahuriye na Joyce, Umutare Gaby yabanje kubica ku ruhande ariko nyuma aza noneho kwerura avuga ko bwa mbere bahuriye ku Gisozi ariko ari ibisanzwe mu birori, gusa ntiyashatse kuhavuga. Nyuma Joyce yasubiye hanze y'u Rwanda. Umutare Gaby yakomeje avuga ko nyuma yo guhura Joyce yamwandikiye kuri Facebook amubaza niba ariwe umuhanzi umutare Gaby?

Umutare Gaby nawe yahise amubwira ko ariwe. Yavuze ko Joyce yatunguwe n'uburyo Umutare atitwaraga nk'abahanzi kandi yari mu bagezweho muri icyo gihe. Bakomeje kuganira kugeza n'aho ngo agarukiye mu Rwanda noneho baramenyana birushijeho, batangira n'urugendo rw'urukondo, kugeza barushinze mu 2017 babanye nk'umugoren'umugabo.

Leave your vote

-2 Points
Upvote Downvote

Comments

0 comments



Source : https://yegob.rw/bwa-mbere-umutare-gaby-yahishuye-uko-yamenyanye-numukunzi-we-kugeza-barushinze/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)