Muhima: Abakekwaho gushikuza telefoni z’abaturage batawe muri yombi -

webrwanda
0

Mu minsi ishize abaturage baca mu nzira ziri hafi ya ruhurura zo ku Muhima batatse ikibazo kibakomereye cy’ubujura bwambura bwari bumaze gufata indi ntera muri ako gace, bakavuga ko bukorwa n’abasore bazwi nka ‘Marine’, bacungaga umuntu anyuze muri ako gace bakamwataka bakamukubita, ibyo afite mu ntoki byose bakabitwara bakirukira muri ruhurura ku buryo atabasha kubakurikirana.

Aba basore bakundaga gutegera abaturage hafi ya ‘Feu rouge’ ziri ahazwi nko kuri Yamaha ndetse n’ahahoze Gereza ya 1930.

Umuturage witwa Byukusenge Anitha wo mu Murenge wa Muhima, avuga ko bishimiye ko aba bajura batangiye gufatwa.

Ati “Nibadutabare aba-marine batumazeho ibintu. Uzi ko umuntu agushikuza telefoni akiruka ugasakuza akarinda arenga uri kumureba. Noneho baduye ingeso yo kuzishikuza abari mu modoka ku buryo nta muntu ugipfa kugenda avugira kuri telefoni ari mu modoka.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhima, Mukandori Grace, yavuze ko batangiye kohereza abanyerondo ahantu hakundaga kuba abajura kandi bikaba biri gutanga umusaruro.

Ati “Abajura bo barahari, ariko baturuka hirya no hino ukumva mu mwanya bashikuje umuntu telefoni barirutse, bijya bibaho ariko niba mujya mukurikirana neza, murabibona ko natwe twabihagurukiye, ubu nta munsi n’umwe tudakora imikwabu. Icyo twakoze, twabanje gufata abanyerondo tubambika imyenda isanzwe bagiye mu kazi, kugira ngo akazi kabashe gukorwa neza bashobore gufata ba bajura batabikanze ngo biruke.”

Yongeyeho ko bafite itsinda ry’abantu 10 bashinzwe ibikorwa by’imikwabu yo gufata abajura n’abacururiza mu kajagari, ku buryo ibi bikorwa bisa nk’ibyagabanutse ugereranije na mbere muri aka gace kari munsi y’ahakorerwa ubucuruzi bukomeye mu Mujyi wa Kigali, hazwi nka Down Town.

Aba basore biyita aba-marine, batawe muri yombi kubera ibikorwa by'ubujura bakora



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)