Iyi foto yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, yagiye ivugwaho byinshi n'abakunze gukoresha Twitter cyane mu Rwanda.
Bamwe bavuga ko kuko Piscine zimaze igihe zifunze, uyu yahisemo kubyoroshya yabona aya mazi yatanzwe n'imvura agahitamo kwiyibutsa piscine.
Uwitwa Gatete Ruhumuriza yagize ati 'Ndakeka icyemezo cyo gufungura piscine kizasohoka ku rupapuro rw'umuhondo (urupapuro rusohokaho imyanzuro y'Inama y'Abaminisitiri) ntabwo ari amazi y'umuhondo.'
Naho uwitwa Nomiso Wa HOPE we yagize ati "Nonese ko pisine bazifunze reka abe yiyogera naho batarahafunga."
Uwiyise Urinde Wiyemera, yagize ati 'Inama y'Abaminisitiri iraterana kuri kino kibazo cyo koga bitemewe.'
Iyi foto ikomeje kuvugwaho cyane kuri Twitter, bigaragara ko yafatiwe ahasanzwe hategerwa imodoka hamwe mu Mujyi wa Kigali kuko bigaragara ko aho uyu muntu yari aryamye hari haparitse imodoka.
Iyi foto kandi yashyizwe hanze mu gihe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu mu Mujyi wa Kigali imvura yaramukiye ku muryango.
UKWEZI.RW