Umuyobozi w’ishyaka rya ACT Wazalendo ritavuga rumwe n’ubutegetsi aho muri Tanzania, Zitto Kabwe, yavuze ko ubuyobozi bukwiye gutangaza amakuru ya nyayo ku buzima bw’Umukuru w’Igihugu, mu guca ibihuha biri kuvugwa.
Yagize ati “Ishyaka ryacu rirasaba Leta ya Tanzania gusobanura neza ibivugwa byose ku buzima bwa Perezida John Pombe Magufuli umaze ibyumweru birenga bibiri atagaragara mu ruhame”.
Kabwe kandi yasabye ko Leta irekura abantu bose bafunzwe bazira gukwirakwiza ibihuha, nyuma y’uko batangaje ko ubuzima bwa Magufuli butamerewe neza.
Tundu Lissu, nawe utavuga rumwe n’ubutegetsi ariko wahungiye mu Bubiligi, aherutse kuvuga ko “Perezida arwaye cyane kandi ari ku byuma bimwongerera umwuka, igice kimwe cye ntigikora ndetse aherutse kugira ibibazo bikomeye by’umutima”.
Kuva muri Gicurasi umwaka ushize, Perezida Magufuli ntiyigeze yemera ko icyorezo cya Coronavirus gifite ubukana bukomeye, ndetse yahereye ubwo asaba inzego z’ubuzima mu gihugu cye gukuraho ingamba zose zo kukirwanya no kukirinda.
Ubuzima bwakomeje gutyo muri icyo gihugu kugeza ejo bundi muri Mutarama, ubwo hatangiye kumvikana amazina ya bamwe mu bayobozi bakomeye aho muri Tanzania batangiye kwicwa na Coronavirus, ndetse bigera ubwo na bamwe mu bari hafi ya Perezida Magufuli ubwe batangiye guhitanwa n’iyo ndwara.
Ubwo yari mu ruhame bwa nyuma, ku wa 27 Gashyantare, Magufuli noneho yasabye abaturage kwirinda kuko hari icyorezo kiri mu gihugu, gusa asobanura ko atajya yambara agapfukamunwa kuko yizera Imana ariko abwira abifuza kukambara bashobora kubikora nta kibazo.
Kuva icyo gihe, amakuru ku buzima bwa Magufuli ntiyongeye kumenyekana, ndetse nyuma byaje kuvugwa ko uyu mugabo usanzwe ugira ikibazo cy’umutima, yatangiye guhumeka nabi ndetse akaza kujyanwa kuvurirwa muri Kenya, agashyirwa no ku mashini zimwongerera umwuka.
Nyuma byavuzwe ko noneho yagiye kuvurirwa mu Buhinde, ndetse bamwe bavuga ko yaje no kujyanwa mu Budage, bitewe n’uko yakomeje gukomererwa cyane.
Mu rwego rwo kwamagana ayo makuru, abayobozi bakuru ba Tanzania bavuze ko umuyobozi wabo ameze neza kandi “ari gukora cyane mu Biro bye”, basaba abaturage “kutita ku makuru y’ibihuha ari kuvugwa mu bihugu by’amahanga”.
Tanzania ntiri ku rutonde rw’ibihugu bizahabwa inkingo za Coronavirus muri gahunda ya Covax igamije gusaranganya inkingo mu bihugu bikennye.