LIVE : Ubushinjacyaha bwasobanuye ko ibikorwa by'iterabwoba bya FLN byari bigambiriye Abaturarwanda bose #rwanda #RwOT

webrwanda
0

UKO IBURANISHA RIRI KUGENDA….

Muri uru rubanza, Ubushinjacyaha bukomeje gusobanura birambuye ibikorwa bigize ibyaha bikurikiranywe kuri bariya bantu bayobowe na Paul Rusesabagina ukekwaho ko ari we wateraga inkunga biriya bikorwa.

Ubushinjacyaha bwahereye ku cyaha cy'Iterabwoba kuva kuri uyu wa Kabiri, uyu munsi bwasobanuye ibijyanye n'ibitero byagabwe na MRCD-FLN byatangiye gukorwa muri 2018 mu bice binyuranye by'u Rwanda.

Buvuga ko ibi bitero byahitanye ubuzima bwa bamwe, bikangiza ibikorwa birimo ibyatwitswe n'imodoka ndetse no gushimuta bamwe mu bantu.

Buvuga ko ibi bitero byagiye byigambwa na Nsabimana Callixte Sankara ndetse na Paul Rusesabagina bagiye babitangaza mu binyamakuru binyuranye ndetse n'amatangazo bagiye basinya.

Byagabwe mu Turere twa Nyaruguru, Nyamagabe na Rusizi byagize ingaruka ku baturage zirimo kugira ubwoba.

Buvuga ko abaturage baterwa ubwoba, baba bahagarariye igice kinini cy'abandi baturage ku buryo abagizweho ingaruka na biriya bitero muri turiya Turere 'ariko abagabaga ibitero hari ubutumwa bashakaga gutanga ku bandi baturarwanda muri rusange.'

Ndetse ngo na nyuma ya buri gitero hari itangazo ryasohokaga ryasinyweho na Sankara cyangwa Rusesabagina ryabaga risobanura ibintu bireba Abaturarwanda bose.

Nko ku wa 19 Werurwe 2019, rya Sankara yasohoye itangazo rigenewe Abanyamakuru asaba Abanyarwanda 'Cyane cyane abatuye hafi y'imipaka y'Amajyepfo agana Iburengerazuba ndetse n'imipaka y'Amajyaruguru y'ishyamba rya Nyungwe, abahamagarira kwirinda kugenda nijoro cyane cyane Uturere turimo ibikorwa bya Gisirikare.'

Umushinjacyaha avuga ko iri tangazo rishaka kugaragaza ko haba ubutumwa burikubiyemo buba bugenewe abaturage barenze abatuye muri cya gice cyagabwemo ibikorwa by'ubugizi bwa nabi.

Na none tariki 21 Werurwe 2019, na none Sankara nk'umuvugizi wa FLN akaba na Visi Perezida wa Kabiri wa MRCD, yasohoye itangazo 'noneho yahamagariraga Abanyarwanda n'abanyamahanga kwirinda kujya muri cya gice cy'imirwano ndetse asaba n'abaturage kureka gukora amarondo y'ijoro.'

Hari kandi itangazo ryo ku wa 30 Mata 2019, Paul Rusesabagina ubwe yasohoye itangazo arigeneye Abanyamakuru na we ahamagarira Abanyarwanda n'abanyamahanga kutajya muri cya gice cyaberagamo imirwano.

Umushinjacyaha ati 'Nta kindi gice bitaga igice cy'imirwano, nta yindi ntambara cyangwa se ikindi kibazo cyari gihari ahubwo ni bya bikorwa twavugaga by'iterabwoba.'

Ubushinjacyaha buvuga ko hadashobora kubaho gutandukanye MRCD na FLN kuko yose ari imitwe y'Iterabwoba ndetse ko ibyakorwaga n'abarwanyi ba FLN byabaga ari amabwiriza yatanzwe College de Presidents yari igizwe n'abayobozi b'iriya mpuzamashyaka MRCD barimo Paul Rusesabagina wa PDR-Ihumure.

Buvuga ko iyi mitwe yombi (MRCD na FLN) igomba gufatwa nk'iy'iterabwoba kuko nubwo bavugaga ko bashaka kubohora u Rwanda ariko uburyo bashakaga kubikora, bigize biriya bikorwa by'iterabwoba.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/LIVE-Ubushinjacyaha-bwasobanuye-ko-ibikorwa-by-iterabwoba-bya-FLN-byari-bigambiriye-Abaturarwanda-bose

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)