Imirimo yo kubaka Sitasiyo y’amashanyarazi ya Nyabihu igeze ku musozo -

webrwanda
0

Imirimo yo kubaka iyi sitasiyo yatangiye muri Nyakanga 2019 izasozwa mu kwezi gutaha kwa Mata 2021.

Iyi sitasiyo yubatse mu Mudugudu wa Ruzuba, mu Kagari ka Rugeshi, Umurenge wa Mukamira, mu Karere ka Nyabihu, ni yo sitasiyo ya mbere yujujwe muri aka Karere ndetse iyi sitasiyo ikazafasha abatuye aka Karere ka Nyabihu n’Uturere tukegereye turimo Rubavu, Rutsiro, Ngororero na Musanze kubona amashanyarazi adacikagurika nk’uko byajyaga bibaho rimwe na rimwe.

Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) yubatse iyi sitasiyo ya Nyabihu mu rwego rwo kunoza imitangire ya serivisi muri Nyabihu n’ibice bihegereye.

Umuyobozi w’ishami rya REG muri Nyabihu, Martin Mutsindashyaka, yavuze ko iyi sitasiyo yuzuye izagabanya uburebure bw’imiyoboro ya REG, kuko ahanini abatuye Nyabihu n’ibice bihegereye, bacanaga amashanyarazi aturutse kuri sitasiyo ya Camp Belge muri Musanze, bityo bigatuma amashanyarazi babona acikagurika cyane kubera uburebure bw’uwo muyoboro.

Mutsindashyaka yakomeje avuga ko iyi sitasiyo kandi izafasha inganda nyinshi ziri kubakwa muri iki gice kubona amashanyarazi ahagije.

Mutsindashyaka yavuze ko kandi ibi bigabanya ibihombo ikigo gishobora kugira bitewe n’uko umuriro watakaraga kubera uburebure bw’umuyoboro wavaga i Musanze uzagabanuka abaturage bagafatira hafi amashanyarazi.

Akarere ka Nyabihu ubu ingo zikagize zisaga 52% zifite amashanyarazi.

Mu kurushaho kwihutisha iterambere ry’ubukungu, Leta y’u Rwanda yihaye intego ko buri muturarwanda azaba afite amashanyarazi bitarenze umwaka wa 2024.

Imibare igaragazwa na REG kugeza ubu yerekana ko abasaga 59,7% bamaze kugezwaho amashanyarazi mu Rwanda.

Imirimo yo kubaka iyi sitasiyo yatangiye muri Nyakanga 2019 izasozwa mu kwezi gutaha kwa Mata 2021
Akarere ka Nyabihu ubu ingo zikagize zisaga 52% zifite amashanyarazi



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)