Inzira 4 wanyuramo kugira ngo ugire urugo rwa 'Gikristo' #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mbere yuko tuvuga ibindi, reka turebe igisobanuro kigufi cy'urugo rwa 'Gikristo'

Urugo rwa Gikristo si inyubako. Ni ahantu ho mu Mwuka, ahantu uhora wifuza kuba. Urugo ni ahantu umuryango uba. Urugo rwa 1 rwari ubusitani bwo mu ngobyi ya Edeni.

Ibi bituma tubona urugo mu buryo 2: Ahantu hatanga ibyishimo, heza hari amahoro, abantu bisanga, ahantu hitabwaho kandi hagirwa heza.

Ikintu cy'ingenzi cyane ku rugo si inyubako, ubunini bwayo cyangwa ubwiza ifite, ahubwo ni urukundo abantu barurimo bakundana.

Ibyanditswe byera muri Bibiliya biduhugurira kuyoboza Imana inzira kubyerekeye urugo:

Kuba mu gakinga k'urusenge,Biruta kubana n'umugore w'ingare mu nzu y'inyumba. Imigani 25: 24. Umunsi w'imvura nyinshi y'urujojo rudahita,N'umugore w'ingare uvuga urudaca birahwanye. Ushaka kumubuza ni nko kubuza umuyaga,Azamufata anyerera nk'amavuta. Imigani 27: 15-16

Urugo rushobora kuba mu mujyi cg mu cyaro, mu miferege y'umuhanda cg aho imodoka zihagarara. Ikingenzi n'uko abantu 2 bakundana baba bemeranijwe kuhaba, bakahakora umuryango bombi bakunda kimwe.

Arababwira ati 'Mwitonde kandi mwirinde kwifuza kose, kuko ubugingo bw'umuntu butava mu bwinshi bw'ibintu bye.' Luka 12:15

Akamaro k'urugo ku mugabo n'umugore:

1. Ni ahantu ho kuruhukira

2. Ni ingabo, n'ubwirinzi bumurinda isi n'igitutu cyayo

3. Ni ahantu ho kugarurira ubuyanja no gusubizwamo imbaraga

4. Ni ahantu ho kurerera abana.

INZIRA 4 WANYURAMO KUGIRA NGO UGIRE URUGO RWA GIKRISTO

Urugo rurangwa n'ibyishimo, ni ngombwa kuruharanira. Nta kintu na kimwe gipfa kwizana ngo kikwiture hejuru , niyo mpamvu urugo rwa Gikristo kurugira bisaba ko umuntu agira amahame akurikiza.

1. Kristo Yesu agomba kwemerwa nk'urufatiro n'umutwe w'urugo.

"Umuntu wese uza aho ndi, akumva amagambo yanjye akayakomeza, ndabereka uko asa: asa n'umuntu wubaka inzu, agacukura hasi cyane akageza urufatiro ku rutare. Nuko umugezi wuzuye uhururira kuri iyo nzu ariko ntiwabasha kuyinyeganyeza, kuko yubatswe ku rutare". Luka 6:47-48. Aba bantu iyo begereye Imana bituma nayo ibaba hafi.

2. Gukoresha amahame ya Bibiriya: Ijambo ry' Imana ni umuyobozi wo gushyingiranwa

3. Gushyiraho igihe cyo gusenga mu muryago: Ni ukureba neza niba hari ibihe bihoraho bituje byo gusenga muri kumwe, niba bidashoboka buri wese aho ari akagira ibihe bihoraho byo gusenga. Ariko ibyiza ni ugusengera hamwe muri kumwe n'abana niba mubafite.

Ikindi ni ukugira umwete wo kujya mu materaniro kandi mukagira imirimo mubarizwamo mu rusengero.

Gutoza abana kujya gusenga bagasobanukirwa ko kujya gusenga ku cyumweru ari ngombwa

4. Gutekereza nk'umugabo cgangwa umugore w'umukristo.

"Ntimukagire icyo mukorera kwirema ibice cyangwa kwifata uko mutari, ahubwo mwicishe bugufi mu mitima, umuntu wese yibwire ko mugenzi we amuruta". Abafilipi 2 :3

Abantu bashyingiranywe bagomba guhuza imigambi buri muntu yari afite mbere yuko bashakana, kugira ngo babihuze n'urugo rwabo. Emera kureka inyungu zawe runaka, imigambi n'amahitamo kubw'inyungu z'urugo.

Wikwitega ko buri gihe uburyo bwawe aribwo bukurikizwa, itegure kugira ibyo uhara( ureka). Ngurwo urugo rwa Gikristo. Kugira ngo urugeremo neza, uruboneremo amahoro urabikorera.

Iyi nyigisho yateguwe inatambutswa na Ev. Adda Darlene KIYANGE, mu kiganiro 'INAMA KU GUSHYINGIRANWA KWA GIKRISTO'

Wanakurikira kandi iyi nyigisho: Uruhare rw'indangagaciro za gikristo mu kuzana amahoro n'ibyishimo mu muryango || Pst Jean Jacques K

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Inzira-4-wanyuramo-kugira-ngo-ugire-urugo-rwa-Gikristo.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)