Impamvu nyamukuru ituma abana b'abahungu bavuka ari benshi bagapfa ku bwinshi – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubushakashatsi bwagiye bukorwa mu myaka itandukanye, bwagiye bugaragaza ko umubare w'abana b'abahungu bavuka uba ari munini kurusha uw'abakobwa buri mwaka, icyakora uko bavuka ari benshi ni nako bapfa ari benshi.

Mu mwaka wa 2018, BBC yagarutse ku bushakashatsi bwakorewe mu Bwongereza, bwagaragaje ko muri 2017 imibare y'abahungu bavuka yararutaga iy'abakobwa ho 17000, kandi ngo, basubiye mu makusanyamibare yakozwe mbere y'uyu mwaka, basanga hafi iki kinyuranyo cyarisubiyemo nibura imyaka 180.

Mu mwaka wa 2008, Reuters yagarutse ku bushakashatsi bwakorewe muri Amerika, bwaje kugaragaza ko ku mwaka umwe abana b'abahungu baba barusha ab'abakobwa ibyago byo gupfa ku kigero cya 20%.

Muri ubu bushakashatsi kandi bagaragazamo ko inda zizavukamo abahungu zirusha izizavukamo abakobwa ibyago byo kuvamo, kuvuka igihe kitageze no kuvukana uburwayi ku kigero cya 60%.

Bashingiye ku miterere n'imikorere y'intanga ngabo, abaganga batanga impamvu abana b'abahungu bakunze kuvuka ari benshi kurusha ab'abakobwa.

Mu masohoro y'abagabo ari na yo aba arimo intanga ngabo, zigenda ziri ukubiri. Habamo intangangabo zifitemo akaremangingo, Chromosome, x zihura n'intanga ngore nayo ifite x, bitanga xx, ari na bwo havuka umwana w'umukobwa.

Hari kandi n'izindi ziba zifitemo akaremangingo kiswe y, zihura n'intangangore ihorana x, bigatanga xy maze hakavuka umwana w'umuhungu. Zaba izifite akaremangingo ka y cyangwa izifite aka x, zigendera icyarimwe mu masohoro.

Intanga gabo zituma havuka umwana w'umuhungu zirihuta zigasiga izituma havuka umukobwa, ariko zigapfa vuba, mu gihe izituma havuka umwana w'umukobwa zigenda gahoro, nyamara zikamara igihe kinini zitarapfa.

Iki kinyuranyo kiri hagati y'intangangabo zituma havuka umuhungu na ngenzi zazo zituma havuka umukobwa, abahanga mu bijyanye n'ubuzima bw'imyororokere bagishingiyeho, mu gushakisha impamvu abana b'abahungu bakunze kuvuka ari benshi kurusha abakobwa, no gupfa bakiri bato kurusha ab'abakobwa.

Bitewe n'uko intangangabo zituma havuka umwana w'umuhungu zihuta kurusha izituma havuka ubukobwa, bituma havuka abahungu benshi kurusha abakobwa, kuko intanga ngabo itanze izindi kugera ku ntangangore yahishije ari yo bihita byihuza.

Hari abahitamo guhagarika gukora imibonano mpuzabitsina habura nk'iminsi itatu ngo umugore agere mu gihe cyo gusama, kugira ngo intanga zituma havuka umuhungu zizabe zarapfuye, maze bazabyare umukobwa, kandi abaganga na bo bemeje ko ibi bishobora gutanga umusaruro ku bifuza kubya umukobwa.

Uretse kuba umubare w'abana b'abahungu bapfa bakiri bato uruta uw'abakobwa bahuje ikigero, umubare w'abagabo bapfa uruta uw'abagore, bishingiye ku mikorere n'imyitwarire y'abagabo, irimo kunywa itabi, inzoga no gukoresha imbaraga nyinshi.

Abana b'abahungu bavukana ibibazo by'ubuzima byinshi ugereranye n'abakobwa, kandi barusha abakobwa ibyago byo kuvuka igihe kitageze. Kubera kuvuka ari banini kandi, ngo bakunze gukomereka cyane cyane mu isura iyo bari kuvuka.

Bakunze kuvuka bafite ikibazo cyo kudahumeka neza, ikibazo giterwa n'uko umwana aba yavutse ibihaha bye bitarakura, nkuko byagarutsweho na Eileen Crimmins, umwarimu muri Kaminuza yo muri California y'Epfo muri Leta Zunze Ubumwa za America.

Hari byinshi bituma abahungu n'abagabo ari bo bapfa cyane kurusha abakobwa n'abagore, kuko ibarura rusange ryakozwe na Loni ku Isi hose muri 2013 ryagaragaje ko abagabo bari ku Isi bagize 50.4% abagore bakaba 49.6%, mu gihe mu Rwanda abagabo bari 48.8%, na ho abagore ari 51.2%.

Imibare igaragaza ko ku isi havuka abana benshi ariko akaba ari nabo bakunze gupfa cyane

SRC: IGIHE

 

Like this:

Like Loading...



Source : https://yegob.rw/impamvu-nyamukuru-ituma-abana-babahungu-bavuka-ari-benshi-bagapfa-ku-bwinshi/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)