5K Etienne wo muri Bigomba Guhinduka yasoje amasomo ya Kaminuza(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iryamukuru Etienne uzwi nka 5K mu itsinda ry'urwenya rwa 'Bigomba Guhinduka', yasoje amasomo ya Kamunizayigenga ya Kigali 'ULK'.

Ku munsi w'ejo abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram nibwo yatangaje ko yosoje aya masomo.

Muri ULK akaba yahakuye impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya Kamunuza mu bijyanye n'Amashanyarazi n'Ikoranabuhanga(Electrical and technology).

Uretse kuba ari umunyarwenya ni n'umukinnyi wa filime nyarwanda aho akina muri filime y'uruhererekane ikunzwe ya City Maid.

5K akaba abarizwa mu itsinda ry'urwenya rya Bigomba Guhinduka ahuriyemo na Japhet, bakaba baherutse gusohora album y'urwenya 'Valentine Comedy Album'.

5K yasoje icyiciro cya kabiri cya Kaminuza
Kurangiza kwiga si benshi babigeraho bitewe n'imvune bahura nazo
Asanzwe ari umunyarwenya
Ku munsi yasorejeho amasomo ye ni gutya yari yambaye



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/5k-etienne-yo-muri-bigomba-guhinduka-yasoje-amasomo-ya-kaminuza-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)