Huye: Umugabo akurikiranyweho kwica umugore we amukubise ishoka mu mutwe -

webrwanda
0

Uwo mugabo w’imyaka 59 yari asanzwe abana n’umugore we Mukeshimana Claudine w’imyaka 44 mu Mudugudu wa Kagarama mu Kagari ka Tare.

Amakuru atangwa n’abaturanyi ndetse n’ubuyobozi muri ako gace avuga ko uwo muryango warangwagamo amakimbirane ashingiye ku bushoreke kuko uwo mugabo yari yarinjiye undi mugore mu Murenge wa Simbi. Ibyo ngo byatumaga bahora mu makimbirane.

Umwe mu baturanyi babo yagize ati “Bakundaga kugirana amakimbirane kuko uriya mugabo yari afite undi mugore yinjiye i Simbi noneho umugore ananirwa kubyakira, bahoraga mu makimbirane bakarwana.”

Ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 25 Werurwe 2021 ahagana 17:30 ni bwo abana babo batashye bavuye ku ishuri bageze mu rugo basanga nyina yapfuye batabaza abaturanyi n’ubuyobozi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbazi, Uwimabera Clemance, yabwiye IGIHE ko uwo mugabo amaze kwica umugore we yagerageje guhunga ariko aza gufatwa.

Ati “Amaze kumwica yageragaje guhunga agana mu ishyamba ry’Ibisi bya Huye ariko ku bufatanye n’inzego z’umutekano arafatwa. Ubu afungiye kuri Sitasiye ya RIB ya Ngoma mu Karere ka Huye.”

Uyu muyobozi yavuze ko uwo muryango bari basanzwe bawuzi ko urangwamo amakimbirane kandi bagerageje kubunga babemerera ko bagiye kwisubiraho bakabana neza.

Ati “Twari tubazi bakundaga kugirana amakimbirane ashingiye ku bushoreke kuko uwo mugabo yari yarinjiye undi mugore. Twagiyeyo nk’ubuyobozi ku bufatanye n’abaturanyi turabunga, umugabo yemera ko agiye kwisubiraho bakabana neza.”

Yasabye abaturage kwirinda amakimbirane kandi abafitanye ibibazo bakabikemura mu mahoro cyangwa bakegera ubuyobozi bukabafasha kubikemura birinda kwicana.

Uwo mugabo n’umugore we bari bafitanye abana batanu. Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro bya Kaminuza bya Butare CHUB.

[email protected]




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)