Huye : Bavuye kwiga basanga nyina yishwe, birakekwa ko ari se wamwishe amukubise ishoka #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umugabo witwa Nyamwasa Jean w'imyaka 59 ni we ukekwaho kwica umugore we, witwa Mukeshimana Claudine w'imyaka 44. Amakuru avuga ko yakoresheje ishoka, ayimukubita mu mutwe.

Hakekwa impamvu y'ubushoreke yateye amakimbirane, kuko ngo umugabo yari yarinjiye undi mugore mu Murenge wa Simbi, bityo mu rugo rwabo bahoraga mu makimbirane n'umugore we wa mbere.

Uyu ukekwaho kwica uwo bashakanye, bikekwa ko yamwishe ubwo abana babo bari bagiye ku ishuri, ngo ni bo basanze umubyeyi wabo aho yayiciwe mu gikoni bavuye ku ishuri.

Nyamwasa Jean ukekwaho buriya bugizi bwa nabi yahise acika naho Umurambo w'uriya mugore wajyanwe gukorerwa isuzuma rya nyuma ku Bitaro bya CHUB.

Inzego zishinzwe umutekano zikaba zahise zitangira iperereza ndetse no gushakisha uriya ukekwaho kwica nyakwigendera.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Huye-Bavuye-kwiga-basanga-nyina-yishwe-birakekwa-ko-ari-se-wamwishe-amukubise-ishoka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)