Huye: Mu ishuri ry’abafite ubumuga hageze indwara yo kunegekara mu mavi; uko isobanurwa n’abaganga -

webrwanda
0

Iyo ndwara yafashe abanyeshuri b’abakobwa batangiye bagaragaza ibimenyetso byo kugagara cyangwa kunegekara mu mavi n’amaguru, ku buryo uwo ifashe atabasha kwigenza n’amaguru.

Muri Kamena 2019, indwara nk’iyo yigeze gufata abanyeshuri b’abakobwa bo mu ishuri rya Groupe Scolaire Rambura/Fille riri mu Murenge wa Rambura mu Karere ka Nyabihu. Yagaragaye kandi no mu ishuri ry’abakobwa ryitwa New Explorers Girls Academy (NEGA) mu Karere ka Bugesera.

Umwe mu babyeyi barerera kuri iryo shuri ry’abafite ubumuga mu Karere ka Huye, yavuze ko umwana we yayirwaye kandi ari ku nshuro ya kabiri kuko no muri Mutarama uyu mwaka yari yayirwaye.

Yavuze ko umwana we yayirwaye akananirwa kugenda, bituma ku wa ku munsi w’ejo hashize (ku wa Gatanu) amutahana mu rugo kugira ngo abashe kumwitaho.

Umuyobozi Wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Huye, Kankesha Annonciata, yabwiye IGIHE ko iyo ndwara yagaragaye mu minsi mike ishize ubwo yafataga abana 18.

Ati “Yagaragaye mu minsi yashize harwara abana 18, bamwe barataha abandi ababyeyi babo baraza barabaganiriza ndetse n’abaganga baraza dufatanya kubaganiriza.”

Yakomeje avuga ko abari bayirwaye baganirijwe bahabwa na Vitamini barakira ariko kuri uyu wa Gatanu bamwe muri bo bongeye gufatwa.

Ati “Ejo umuyobozi w’ishuri yambwiye ko hari abana bagera ku icyenda bamaze gufatwa kandi ari ba bandi n’ubundi bari barafashwe.”

Yakomeje avuga ko nta gikuba cyacitse kuko abayirwaye babasha kwiga nk’abandi no gukora ibindi bikorwa bibera ku ishuri, ikibazo ari uko iyo bahagaze batitira mu mavi.

Kankesha yakomeje avuga ko ku bufatanye n’ababyeyi ndetse n’inzego z’ubuzima, bagiye gukurikirana kugira ngo abo bana bitabweho bakire.

Ati “Ni ukuganira nabo, kubaha imiti ni vitamine babaha, abaganga barabitaho ariko ubundi ikiganiro ni cyo cya ngombwa no kumuhuza n’umuryango we bakaganira abo bikomeye ababyeyi bakabajyana mu rugo.”

Kugeza ubu iyi ndwara bakunze guhimba ‘Tetema’ ntiramenyekana neza ariko ubwo yadukaga bwa mbere, abaganga bavuze ko ishobora kuba ikomoka ku bibazo by’imitekerereze aho umwana ashaka gutanga ubutumwa ko hari ibintu bitagenda neza muri we, ariko kubera ko atabasha kubivuga mu magambo, umubiri we ukabigaragaza mu bimenyetso nk’ibyo.

Iyi ndwara iteye ite?

Umuganga mu Bitaro bya Kaminuza y’u Rwanda biri i Huye (CHUB), akaba umuhanga mu kwita ku mitekerereze, Muhoza Aimable, yabwiye IGIHE ko iyi atari indwara ahubwo ari ko ikimenyetso gikunze kuboneka ku bafite ibibazo by’imitekerereze.

Ati “Ntabwo tuyita indwara, tuyita ikimenyetso gikunze kuboneka ku bafite ibibazo by’imitekerereze. Hari ubwo rero umuntu agira icyo kibazo akagaragaza ibimenyetso ku mubiri ariko ikibazo ubwacyo kiri mu mitekerereze.”

Yongeyeho ati “Kiriya kimeyetso bagaragaje cyo kutabasha guhagarara ngo bagende neza kiba cyaturuse mu guhangayika hanyuma umuntu yaba atameze neza akagaragaza ibimenyetso by’umubiri.”

Yasobanuye ko basuzumye abana bo muri iryo shuri i Huye basanga ikibazo bafite cyaratewe n’ibintu bitatu.

Icya mbere ni ukurambirwa no kugira irungu kubera kumara igihe kinini bari ku ishuri; icya kabiri ni ukuba hari abana bafite ibibazo by’imyitwarire mibi bahozwaho ijisho n’ubuyobozi bw’ishuri bigatuma bahangayika mu gihe icya gatatu ari uko abana babona bagenzi babo barwaye, bakagira amarangamutima menshi nabo bagafatwa.

Ku kijyanye no kumara igihe kinini ku ishuri bakarambirwa yavuze ko “Abenshi bararambiwe kuko igihembwe cyabaye kirekire kuko bariyo guhera mu Ukwakira (umwaka ushize) kandi bazataha muri Mata. Ikindi ntibemerewe gusurwa, kandi kwiga bibatera ‘stress’ (umuhangayiko) ugasanga bari kure y’ababyeyi kandi ni abana biga mu wa mbere no mu wa kabiri bibasiwe cyane. Abenshi bafite imyaka 13 na 14 y’amavuko.”

Yasobanuye ko abana bari muri icyo kigero bakumbura cyane ugasanga barahangayitse kuko bari kure y’ababyeyi babo kandi bakaba batabasha no kubasura.

Ku kijyanye n’imyitwarire itari myiza yavuze ko hari abana bake basanze bahangayikishwa no guhozwaho ijisho n’ubuyobozi bw’ishuri bigatuma bahangayika.

Ati “Urumva iyo umwana agize ibibazo by’imyitwarire itari myiza agongana n’abayobozi b’ishuri, noneho kubera gufatirwa mu makosa no guhangayika atameze neza bituma iyo abandi barwaye na we ashobora gufatwa kuko iyo umuyobozi amuhannye aba yumva amwanze kandi atari ko bimeze.”

Uyu muganga atanga inama y’uko abana nk’abo bakwiye kuganirizwa, bakumva ko bagomba gutuza kandi bakibutswa ko iyo umuyobozi abahaye igihano aba atabanze ahubwo aba ashaka ko baba abana bafite ikinyabupfura.

Yanasobanuye kandi uko bigenda kugira ngo abana barware bitewe n’amarangamutima azanwa n’uko bagenzi babo barwaye.

Ati “Akenshi abana bari muri kiriya kigero barakundana kuko baba bashaka kwambara bimwe, gukora ibintu bisa, n’ibindi nk’ibyo. Ibyo rero bituma iyo bamwe barwaye n’abandi bahita bandura, cyane abo bafitanye ubucuti bwa hafi.”

Yavuze ko muri iki gihe cya Covid-19, ubuzima bwo ku ishuri bugoye ku buryo bisaba abana kwihangana no kwegerwa kenshi bakaganirizwa.

Kimwe mu byo abona byafasha abana bafite icyo kibazo ni ukubahuza n’ababyeyi babo bagashira urukumbuzi.

Ati “Iyo atashye akamara iminsi ine mu rugo, rya rungu n’urukumbuzi bigashira aragaruka akiga ukabona nta kibazo. Ariko hari abagera mu rugo yakumva bameze neza bagasubira ku ishuri ariko bagerayo bakongera bagafatwa. Urumva nanone biterwa n’ubushobozi bw’umubiri w’umuntu ku kwihanganira icyo kibazo.”

Kuki ikunze gufata abakobwa?

Muhoza yasobanuye ko impamvu iyo ndwara ikunze gufata abakobwa biterwa n’uko amarangamitima yabo aba hafi kurusha abahungu.

Ati “Usanga abana b’abakobwa amarangamutima yabo aba hafi, uburyo bwo guhangana na ‘stress’ ku bahungu bayihanganira cyane kurusha abakobwa.”

Yavuze ko bituruka no ku buzima busanzwe abana b’abahungu n’abakobwa babamo.
Ati “Abana b’abahungu usanga akenshi bakunze gukina imikino ikomeye ituma bashyiramo imbaraga bikabaruhura. Ariko abana b’abakobwa usanga akenshi bicaye ku buryo iyo bafite umunaniro na stress kubisohora bitoroha.”

Yavuze ko mu bana bafashwe n’iyo ndwara abagera nko kuri 80% baturuka mu Mujyi wa Kigali, bivuze ko ari abari kure y’ababyeyi babo ugereranyije n’aho ishuri riri.

Kugeza ubu, abana bafite iki kibazo barimo kuganirizwa, bagatambutsa ibibazo byabo ndetse byaba ngombwa ababyeyi bakabatahana mu rugo kugira ngo babashe gushira urukumbuzi no gutuza.

Bamwe mu bana biga muri iri shuri bafite ikibazo cyo kudahagarara neza baterwa n'ibibazo by'imitekerereze/ Ifoto: Prudence Kwizera
Iyi ndwara ikunze kwibasira abakobwa, igatuma bacumbagira / Ifoto: Internet



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)