Gicumbi: Umusekirite wa ISCO yarashe mugenzi we aramukomeretsa bikabije. #rwanda #RwOT

webrwanda
0
    Umukozi ushinzwe gucunga umutekano (umusekirite) wo muri Kompanyi ya ISCO, urinda ku biro by'Umurenge SACCO-Byumba wo mu Karere ka Gicumbi mu Ntara y'Amajyaruguru, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Werurwe 2021, yarashe mugenzi we aramukomeretsa bikabije.

Ibi byabaye mugitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, aho uyu mukozi ushinzwe gucunga umutekano kuri SACCO-Byumba yarashe mugenzi we ku kuguru akamukomeretsa cyane ndetse abamubonye bavuga ko bashobora kuguca.

Uwarashwe muri aba bakozi bombi ba ISCO ni uwari waraye izamu nyuma yo guhereza imbunda mugenzi we wari uje kumusimbura mu masaa mbili zirengaho iminota mike.

Umwe mu bari ahabereye iki gikorwa, yabwiye Ukwezi dukesha iyi nkuru ko ubwo uriya musekirite yabazwaga n'inzego z'umutekano uko byagenze yarahiye ko atabishakaga ko nawe atazi uko byagenze kuko yamuhaye imbunda yarajemo isasu nk'uko abarara basanzwe babigenza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Byumva, Mwumvaneza Didace na we yabwiye iki kinyamakuri twavuze haruguru ko ibyabaye bishobora kuba ari impanuka. Yagize ati: 'Ikigaragara ntabwo yari abyiteguye ni na ko abivuga, bigaragara ko ari impanuka atari agambiriye kumugirira nabi.'

Amakuru akomeza avuga ko ari uwarashe n'uwarashwe nta makimbirane bari basanzwe bafitanye cyangwa se ikindi bari basanzwe bapfa.uyu warashe yahise atabwa muri yombi n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) rwahise rutangira iperereza mu gihe uwarashwe yahise ajyanwa kuvurirwa ku Bitaro bya Byumba.



Source : https://impanuro.rw/2021/03/20/gicumbi-umusekirite-wa-isco-yarashe-mugenzi-we-aramukomeretsa-bikabije/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)