Grumeti Air ni Ikigo cy’indege gitwara abantu bashobora kugera kuri 12, kikaba gikorera Arusha muri Tanzania ari naho icyicaro cyacyo kiri. Ni ikigo gikorera mu bice birimo Serengeti n’ahandi muri Tanzania byakira ba mukerarugendo benshi, birimo Kilimanjaro, Sasakwa, Lamai, Dar es Salaam na Zanzibar.
Muri Kamena uyu mwaka, iki kigo kizatangira gukora ingendo zigana i Kigali zivuye Arusha, byitezwe ko zizafasha kongera umubare wa ba mukerarugendo basura ibice byombi, dore ko Kigali imaze kwigaragaza nk’umwe mu mijyi itanga icyizere cyo kwakira abakerarugendo benshi mu bice biri imbere.
Grumeti Air izajya ikora ingendo eshatu za buri cyumweru mu minsi irimo ku wa Mbere, ku wa Gatatu no ku wa Gatanu.
Grumeti Air ifitanye imikoranire n’Ikigo cya Singita kigenzura amahoteli menshi arimo na hoteli iri mu Rwanda, izwi nka Kwitonda Singita Lodge. Iyi mikoranire ni ingenzi cyane mu gutembereza abakerarugendo mu bice byose iki kigo gifitemo ibikorwa, ibice biri ahantu hari ibyanya by’inyamaswa bikomeye ku Isi.