Burera: Abantu 176 bafite ubumuga bahawe inyunganirangingo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku itangiriro ry'iki gikorwa, hatanzwe imbago ku bantu 120 n'inkoni zera ku bandi 56 bo mu Mirenge itandukanye y'aka karere.

Bamwe mu bunganiwe, bavuga ko byabashimishije cyane kuko izi nyunganirangingo bahawe usanga zihenze cyane ku buryo batabasha kuzibonera byoroshye kandi zikenerwa mu buzima bwa buri munsi.

Bimenyimana Claude yahawe inkoni yera, yagize ati "Biranshimishije cyane kuko iyi nkoni irahenda cyane ntabwo twabasha kuzigurira, ubu ngiye kujya ngera aho abandi bari nta mbogamizi kuko ahenshi sinajyagayo kubera kubura uko mpagera"

Nyiranzayino Nadine we yagize ati "Ndashimira leta kuko baba badutekerejeho bakatugenera ubufasha kandi usanga dukenera buri munsi, imbago ntacyo nakora ntazifite kuko niyo maguru yanjye, uko umuntu agura imodoka akajya ayigurira amapine niko natwe bibera usanga zisaza bikatugora guhora tuzisimburanya, birakwiye ko dutekerezwaho by'umwihariko ntibadufate nk'abasanzwe"

Umuhuzabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Abafite Ubumuga mu Karere ka Burera, Ndayambaje Théoneste, we avuga ko bishimira ko akarere kaba kabatekerejeho kakagira ingengo y'imari kagena yo kubafasha ariko ko bagifite imbogamizi zo kuba hari inyunganirangingo zigenda zisaza agasaba ko iki gikorwa cyahoraho.

Ati 'Turashimira akarere kuko kaba kagennye ingengo y'imari idufasha gukemura bimwe mu bibazo duhura nabyo. Turi mu karere k'imisozi ku buryo nk'imbago zimwe ziba zarashaje ahandi batarazibona ku buryo dusaba ko iki gikorwa cyakomeza tugafashwa bamwe bituma bagera ku masoko, bakitabira n'inama biboroheye"

Ubuyobozi w'Akarere ka Burera bwo buvuga ko buzakomeza kwita ku bafite ubumuga uko ubushobozi buzagenda buboneka hagamijwe guteza imbere imibereho myiza y'umuturage.

Ubusanzwe inkoni yera ishobora kugeza ku gaciro k'ibihumbi 30 by'amafaranga y'u Rwanda naho imbago zo zibarirwa hagati y'ibihumbi 30 na 70 bitewe n'ubwoko bwayo n'aho ituruka.

Abafite ubumuga bw'amaso bahawe inkoni zibafasha
Hatanzwe imbago 120 ku bafite ubumuga bw'ingingo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/burera-abantu-176-bafite-ubumuga-bahawe-inyunganirangingo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)