Ni gute umutwe w'iterabwoba wakwigisha uburenganzira bwa muntu no kugendera ku mategeko? Mu binyoma uhimbira u Rwanda,  RNC ijye yibuka 'grenades' yateye Abanyarwanda zigatwara umuzima bwa benshi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abantu batandukanye bakomeje kutwandikira binubira amateshwa wa mutwe w'terabwoba, RNC, kuri uyu wa kabiri tariki 09 Werurwe, wiriwe wohereza muri telefone zabo, bakadusaba ko twibutsa Kayumba Nyamwasa n'ibigarasha bigenzi bye ko Abanyarwanda bahumutse, batagikeneye ubatesha igihe abarohamo ibitekerezo bitagira epfo na ruguru.

Mu nyandiko ya RNC yiriwe icicikana ku mbuga nkoranyambaga  nka roho mbi, Kayumba Nyamwasa na bagenzi be bagarutse muri ya ndirimbo bahoramo  itagira inyikirizo, ko ngo mu Rwanda hatubahirizwa uburenganzira bw'ikiremwamuntu. Abasomye ibyo RNC yanditse, bagize bati:'Ni gute abo batekamutwe, abagome ruharwa, abanyakinyoma, bashinja ubuyobozi bw'u Rwanda kutubahiriza uburenganzira bwa muntu, kandi aribwo bwatwamuruyeho 'grenades' za RNC zatewe hirya no hino mu gihugu, abatari bake bakicwa abandi bagakomereka? Ese abica abaturage b'inzirakarengane mu bitero iyo mitwe y'iterabwoba igaba ku butaka bw'u Rwanda, nibo bakwiye gutanga amasomo y'uburenganzira bwa muntu. Niba RNC yarahisemo kwifatanya na FDLR, umutwe ugizwe ahanini n'abasize bahekuye u Rwanda, ni gute yahindukira ikigira umuvugizi w'uburenganzira bwa muntu?

Uwitwa Munyaneza Patrick yatwandikiye ubutumwa ku mbunga nkoranyambaga za Rushyashya agira ati:' Ese kwigarurira amasambu y'abaturage ku mbaraga nk'uko Kayumba Nyamwasa yabikoze mu Ntara y'Uburasirazuba, nibyo yita kubahiriza uburenganzira bwa muntu? Niba mu Rwanda batubahiriza uburenganzira bw'ikiremwamuntu, kuki abarwanyi ba RNC, nka Maj Habib Mudasiru n'abandi bagizi ba nabi  amagana bafatiwe ku rugamba, batakaniwe urubakwiye, ngo bicwe nk'uko bari bagambiriye kwica abandi, ahubwo bagashyirwa mu butabera, ubu bakaba batangwaho amafaranga ava mu misoro y'abaturage bashakaga kugirira nabi?'

Ubutumwa bwa Munyaneza burasa n'uwa Nkurikiye David nawe wibaza niba RNC ishobora kuvuganira uburenganzira bwa muntu, yirengagije ibitambambuga yohereza ku rugamba izi neza ko itarutsinda, benshi bakahatikirira, abandi bagahungabana bikomeye kubera akaga bahurira nako mu mashyamba ya Kongo. Nkurikiye David kandi yibukije Kayumba Nyamwasa ko ku rutonde rw'umugizi wa nabi ntawamuza imbere, ngo urebye ibyo yakoze mu majyaruguru y'u Rwanda, aho kuzuza inshingano zo kurwanya abacengezi, agahohotera abagore , abana n'abandi banya ntege nke. Nkurikiye uvuga ko yanakoranye na Nyamwasa mu gisirikari, ahamya ko no mu byatumye ayabangira ingata, harimo no gutinya kuzabazwa iby'ubwicanyi yakoreye abaturage b'inzirakarengane.

Munganyinka Spésiose nawe yatwandikiye yamagana ibirego bya RNC bidafite ishingiro, akibaza niba gushyikiriza ubutabera abantu nka Idamange Yvonne bica amategeko nkana, aribyo byakwitwa kubuza abantu ubwigenge bwo kuvuga, kabone n'iyo baba bavuga ibibangamiye ituze n'umutekano by'Igihugu. Munganyika akongeraho ati:'Waba utagendera ku mategeko, maze abajenosideri n'abandi bicanyi ruharwa aho kubashyira aho baba bagomba kujya, ukabashyira mu nkiko, ukabagaburira, ukabambika, ukabakingira Covid-19!

Uretse   ubutumwa twahawe n'abantu banyuranye, hari n'imiryango mpuzamahanga yashyimiye u Rwanda kwita ku baturage bayo. Twavuga nk' Ishami ry' Umuryango w' Abibumbye ryita ku Buzima,OMS, Komisiyo y' Umuryango w' Ubumwe bw' Ibihugu by' Uburayi n' Umuryango w' Ibihugu bivuga Ururimi rw' Igifaransa, banyuzwe n'uburyo uRwanda rwateguye rukanashyira mu bikorwa hagunda yo gukingira abaturage COVID-19.

Hatanzwe urugero ko mu minsi 3 gusa u Rwanda rwari rumaze gukingira abantu barenga ibihumbi magana abiri(200.000), nyamara ibihugu nk' Ububiligi n'ibindi  byakataje mu iterambere, byasabye nibura iminsi 20 ngo babe bakingiye abangana n'abakingiwe mu Rwanda mu minsi 3 gusa. Si uko u Rwanda rufite amikoro kurusha ibihugu duturanye, ahubwo ubushake n'ubushishozi by'abayobozi nibyo bitanga uyu musaruro

Mu cyo bise itangazo, RNC irashinja u Rwanda guteza umutekano muke mu  karere k'ibiyaga bigari. Ariko natwe reka dusesengure. RNC koko  niyo ikwiye kuvuga ibi, izi neza amarorerwa abarwanyi bayo bakora mu burasirazuba bwa Kongo? Kwica, gusahura no gusambanya abagore ku ngufu nibyo byatumye RNC n'impanga yayo  FDLR, kimwe n'indi mitwe ikorera mu mashyamba ya Kongo isi yose iyamagana, ndetse ubu ingabo za FARD zikaba ziyirwanya zivuye inyuma  kuko  ihungabanya umutekano muri icyo gihugu no mu karere muri rusange.

Mu gusoza ibitekerezo bigaya cyane amahomvu ya RNC, abatwandikiye barasaba icyo kiryabarezi kureka gukomeza gutayanjwa, kibeshya ko giharanira ineza y'Abanyarwanda, kandi mu by'ukuri ikigamijwe ari ukwikusanyiriza imisanzu, ngo ba Kayumba Nyamwasa na muramu we Evode Ntwari biyuzurize ibifu, baniyubakire imiturirwa za Uganda, Amerika n'uburayi, nyamara abatanga iyo misanzu bicira isazi mu jisho.

Koko rero, ntibisaba kuba uri igitangaza muri politiki ngo ubone ko RNC  kimwe n'abandi biyita ko bari muri'opozisiyo', ari udutsiko tw'abagome, abamamyi n'inzererezi zahunze ubutabera. Nabo ubwabo barabyivugira, ndetse bakaba baracitsemo ibice utabara, bashinjanya ibyaha tumaze kuvuga.

RNC nirwo rugero rwa hafi. Izatubwire uko ishaka kubaka mu Rwanda  'Ubumwe nyabwo no gukorera mu mucyo', kandi muri yo imbere benda kumarana bapfa ubusambo no kugambanirana. Harya Kayumba Nyamwasa, ubu uracyacana uwaka na Gahima Gerard, Theogene Rudasingwa, Tabitha Gwiza, Jean Paul Turayishimiye n'ibindi bigarasha mwafatanyije gushinga ikiryabarezi RNC? Abanyarwanda barabamenye, nimusubize amerwe mu isaho!

 

The post Ni gute umutwe w'iterabwoba wakwigisha uburenganzira bwa muntu no kugendera ku mategeko? Mu binyoma uhimbira u Rwanda,  RNC ijye yibuka 'grenades' yateye Abanyarwanda zigatwara umuzima bwa benshi appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/ni-gute-umutwe-witerabwoba-wakwigisha-uburenganzira-bwa-muntu-no-kugendera-ku-mategeko-mu-binyoma-uhimbira-u-rwanda-rnc-ijye-yibuka-grenades-yateye-abanyarwanda-ziga/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)