Amajyaruguru: Abarenga ibihumbi 10 baterwaga ipfunwe no kwitwa inkandagirabitabo bamwenyuye - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abarangije muri iki cyiciro, ni abakuze bigishijwe gusoma, kwandika no kubara mu mwaka wa 2020-2021 bemeza ko n'ubwo bakomwe mu nkokora n'icyorezo cya COVID-19, bitabaciye intege kuko bari bazi neza ingaruka n'ingorane bahuraga na zo kubera kutamenya gusoma no kwandika.

Abaganiriye na IGIHE bahuriza ku ipfunwe bahoranaga mu bandi ndetse n'ihohoterwa bakorerwaga, aho bamwe bibwagwa n'imitungo yabo.

Nyandagazi Laurence w'imyaka 45 ni umwe muri bo wo mu Karere ka Burera, uvuga uburyo yaterwaga ipfunwe no kwitwa inkandagirabitabo.

Yagize ati 'Najya mu nama bampa urupapuro nkegera uwo twegeranye nkamusaba ko yanyandikira ngo ndumva ntameze neza. Hari ubwo nagiye i Kigali gusura inshuti zacu, ngezeyo nkajya mbaza kandi ndeba icyapa imbere yanjye ariko kubera kutamenya gusoma barandindagije nirirwa mu nzira, ubu nzi gusoma, kwandika no kubara niteguye no kuziyamamaza mu matora yegereje kuko imbogamizi nari mfite zararangiye.''

Umutoni Zainab wo mu Karere ka Musanze we yagize ati 'Kera umuntu utarajyaga ku ishuri ntacyo bamutwaraga, nabayeho nk'intama, nahoranaga ipfunwe kuko ntazi gusoma. Ubu nzi gusoma, kwandika no kubara, iyo nkeneye inguzanyo mu itsinda ndiyandikira kandi nkanayikoresha neza kuko maze kujijuka, abana banjye mbafasha gusubiramo amasomo ugasanga birashimishije mu rugo"

Umuhuzabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Abagore mu Karere ka Musanze, Nyiramahirwe Blandine, yemeza ko kuba umubare munini w'abigishijwe ari abagore bizakuraho imbogamizi nyinshi zabazitiraga mu iterambere.

Ati "Nk'abagore, twari dufite imbogamizi z'abagore batazi gusoma, kwandika no kubara ariko ubu iterambere ry'umugore rigiye kwiyongera kuko bagiye gukora ibyo bazi. Bajyaga banahohoterwa kubera kutamenya gusoma aho basomeshaga ubutumwa rimwe na rimwe bakabubabwira nabi hari n'abibwaga ibyangombwa by'ubutaka cyangwa amafaranga biturutse ku kuba batazi gusoma, kwandika no kubara ariko bigiye gukemuka biteze imbere."

Harushyabana Bernard, Umukozi wa Duhamic Adri yafashije abigishijwe bakuze kwiga ibinyujije mu Mushinga Literacy Project ku nkunga ya Care Rwanda, avuga ko babategerejeho kwiteza imbere kuko kwigisha umugore ari guteza imbere umuryango.

Yagize ati "Abarangije turashaka ko bahindura ubuzima bwabo bakazamuka mu bukungu, mu mibereho myiza, bakaringaniza urubyaro, bagatanga mituweli, bagakoresha neza ubumenyi bahawe bahera ku mahirwe abegereye. Turasaba n'ubuyobozi kuzakomeza kubaba hafi kuko bo bagaragaje ko bashoboye."

Umuyobozi w'Akarere ka Burera wungirije ushinzwe Imibereho myiza y'Abaturage, Manirafasha Jean de la Croix, avuga ko bazakomeza kwigisha abantu bakuze batari barabonye ayo mahirwe bitewe n'amateka igihugu cyanyuzemo.

Yagize ati "Ni igikorwa twishimira kuko giha amahirwe n'abakuze yo kumenya gusoma, kwandika no kubara. Ubundi kubera ibihe twanyuzemo by'amateka yaranze igihugu cyacu, byagiye biteza ingaruka no mu myigire mu Karere ka Burera mu myaka itatu ishize twari dufite abagera hafi ku bihumbi 40, batazi gusoma no kwandika ariko ubu dusigaranye abari munsi y'ibihumbi 10. Intego ni uko buri mwaka tuzajya twigisha abarenga ibihumbi bitanu, ari nako dushyiraho n'amasomero hirya no hino, bizadufasha muri gahunda yo guhindura umuryango bityo tugire umuryango uteye imbere."

Abarangije amasomo muri uyu mwaka biganjemo abagore ku kigero kirenga 80%, ni abatangiye kwiga muri Werurwe 2020 baza gusubika amasomo batarangije kubera icyorezo cya Covid-19, baza kuyakomeza kugeza muri uyu mwaka, abenshi bari hejuru y'imyaka 30 kuko harimo n'ufite 55 y'amavuko.

Abantu bo mu Turere twa Burera na Musanze bakuze bahawe impamyabumenyi nyuma yo gusoza amasomo yabo bahawe mu gihe cy'umwaka
Abigishijwe gusoma, kwandika no kubara bavuga ko imbere ari heza



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amajyaruguru-abarenga-ibihumbi-10-baterwaga-ipfunwe-no-kwitwa-inkandagirabitabo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)