AMAFOTO : Uruzinduko rwa kane rwa Perezida Ndayishimiye mu Misiri yasuyemo Cathédrale n'Umusigiti #rwanda #RwOT

Muri uru ruzinduko yatangiye ku wa Kabiri w'iki cyumweru tariki 23 Werurwe 2021, Perezida Evariste Ndayishimiye wajyanye n'umufasha we, yagiye anaherekejwe n'abayobozi banyuranye barimo abaminisitiri muri Guverinoma ye.

Muri bo harimo Audace Ndayizeye, Adrien Ntigacika, Rama K. Pandey, Saidi Niyongabo, Anicet Ndoricimpa, Juma Mohamed, Jean Ndururutse, Metchouchelleh Niyoyankunze na Gilbert Nzeyimana.

Mu kiganiro Perezida Evaritse Ndayishimiye yagiranye na mugenzi we uyobora Misiri, Abdel Fattah al-Sisi ; baganiriye ku bufatanye mu nzego zinyuranye nko mu ishoramari, ikoranabuhanga, ibikorwa remezo, ubuzima, ubukerarugendo ndetse n'imishinga y'Ikiyaga cya Tanganyika.

Mu bikorwa Perezida Evariste yasuye, harimo urusengero rukomeye ruzwi nka Cathédrale de la nativité du Christ ndetse n'Umusigiti witiriwe Mosquée Al-Fattah Al-Alim.

AMAFOTO

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/AMAFOTO-Uruzinduko-rwa-kane-rwa-Perezida-Ndayishimiye-mu-Misiri-yasuyemo-Cathedrale-n-Umusigiti

Post a comment

0 Comments