AMAFOTO: Amavubi yahagurutse i Kanombe yerekeza i Douala #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Saa 9h zo kuri uyu wa Gatanu nibwo Amavubi yahagurutse mu Rwanda yerekeza muri Cameroun gukina n'iki gihugu umukino usoza itsinda F mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2021.

Mashami Vincent akaba yahagrukanye abakinnyi 23 azifashisha kuri uyu mukino uzaba tariki ya 30 Werurwe 2021 mu Mujyi wa Douala.

Amavubi yahagurukanye akanyamuneza ko kuba aheruka gutsinda Mozambique mu mukino wabereye i Kigali ku wa Gatatu, byatumye yiyongerera amahirwe yo kuba yabona itike.

Mu gihe uyu munsi ku wa Gatanu Cameroun yatsinda Cape Verde, Amavubi azaba asabwa gutsinda Cameroun agahita abona itike y'igikombe cy'Afurika, ariko mu gihe Cape Verde yakura amanota kuri Cameroun, Amavubi azaba asabwa gutsinda Cameroun ubundi agatereza ibizava mu mukino wa Mozambique na Cape Verde.

Kugeza ubu muri iri tsinda Cameroun ifite amanota 10, Amavubi 5, Mozambique na Cape Verde 4.

Urutonde rw'abakinnyi azahagurukana

Abanyezamu

Olivier Kwizera (Rayon Sports FC)
Emery Mvuyekure (Tusker FC, Kenya)
Eric Ndayishimiye (AS Kigali)

Ba Myugariro

Ange Mutsinzi (APR FC)
Fitina Omborenga (APR FC)
Salomon Nirisarike (Urartu FC, Armenia)
Faustin Usengimana (Police FC)
Hassan Rugirayabo (AS Kigali)
Eric Rutanga (Police FC)
Emmanuel Imanishimwe (APR FC)

Abo Hagati

Yannick Mukunzi (Sandvikens IF, Sweden)
Olivier Niyonzima (APR FC)
Steven Rubanguka (AE Karaiskakis Artas, Greece)
Martin Fabrice Twizeyimana (Police FC)
Djabel Manishimwe (APR FC)
Haruna Niyonzima (Young SC, Tanzania)
Eric Ngendahimana (Kiyovu SC)

Abataha Izamu

Jean Bertrand Iradukunda (Gasogi United)
Meddie Kagere (Simba SC)
Dominique Savio Nshuti (Police FC)
Ernest Sugira (Rayon Sports FC)
Lague Byiringiro (APR FC)
Danny Usengimana (APR FC)

Myugariro Mutsinzi Ange Jimmy
Umuneyzamu Ndayishimiye Eric Bakame
Myugariro wo ku ruhande rw'ibumoso, Rutanga Eric
Twizeyimana Martin Fabrice
Rutahizamu Sugira Ernest
Umunyezamu Kwizera Olivier
Nshuti Dominique Savio, ukina anyura ku ruhande mu ikipe ya Police FC
Iradukunda Jean Bertrand usanzwe ukinira Gasogi United
Umukinnyi wa Sandvikens IF, Mukunzi Yannick
Byiringiro Lague
Rutahizamu Danny USengimana
Umutoza Mashami n'umutoza w'abanyezamu Higiro Thomas
Umuganga Rutamu Patrick



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amafoto-amavubi-yahagurutse-i-kanombe-yerekeza-i-douala

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)